Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Miss Jolly aranengerwa guhakanira Muhoozi ko atazitabira ibirori bye akanabikorera ku karubanda

radiotv10by radiotv10
20/04/2022
in IMYIDAGADURO
0
Miss Jolly aranengerwa guhakanira Muhoozi ko atazitabira ibirori bye akanabikorera ku karubanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Miss Mutesi Jolly yiseguye kuri Gen Muhoozi Kainerugaba amumenyesha ko atazitabira ibirori by’isabukuru ye, bamwe bamunenze kuba ubu butumwa bumuhakanira yabushyize ku karubanda ndetse no kuba atitabiriye ibi birori by’umuntu ukomeye.

Lt Gen Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni, umaze iminsi agaruka ku birori by’isabukuru ye, atangaza bamwe mu bazabyitabira, ku wa Mbere yari yatangaje ko Miss Jolly Mutesi ari mu bazifatanya na we muri iyi sabukuru.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, Muhoozi yari yagize ati “Jolly Mutesi wabaye Miss Rwanda, inshuti yanjye ya cyera azaba ari mu isabukuru! Tuzagira ibihe byiza.”

Uyu munyarwandakazi wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, yasubije Muhoozi kuri ubu butumwa na we yifashishije Twitter, amwiseguraho ko atazabasha kwitabira ibi birori.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kuri njye muvandimwe wanjye ariko ntabwo nzabasha kwitabira isabukuru y’uyu mwaka, nzaza mu yitaha.”

Bamwe mu bakurikira uyu mukobwa, bamunenze, bavuga ko atari akwiye guhakanira umuyobozi ukomeye nk’uyu abinyujije kuri Twitter.

Uwitwa Ndacyayisaba yagize ati “Ibi bigaragaza ikinyabupfura gicye no kwiyumva. Kuki utamwandikiye ubutumwa bw’ibana [DM/Direct Message]? Ukeka ko ari umuntu wa giseseka.”

Uwitwa Hatali Gilbert na we yagize ati “Nkurikije ibihe ibihugu byombi birimo byo kuzahura umubano wari kwigora ukujyayo, guhakanira umuyobozi ku karubanda nta burere burimo. Twari twishimiye buriya butumire ariko uradutengushye.”

Uwitwa David Byiringiro na we ati “Uko niko umuntu wazamutse mubicu cyane atangira kumanuka atabizi, Jolly Mutesi iyo usanga General mu gikari ukamubwira ko utazaboneka byari kuba umuco mwiza w’Umunyarwandakazi. Abagabo baguhe amahoro burya si wowe ni iminsi.”

Hari n’abashyigikiye iki cyemezo cya Miss Jolly, bavuze ko kuba yahakaniye Muhoozi, ari uko azaba ari mu bindi.

Uwitwa Engineer ati “Icyo mbona ni uko Jolly agira ingengabihe y’ibikorwa bye, si wamukobwa ubonera igihe ushakiye. Kuki abandi bakobwa batakwigiraho ko mbona udasamara! Rwose urasobanutse cyane, abatemera si uko batabona ukuri ahubwo Baba baganira.”

Kuba hari abamunenze guhakanira Muhoozi ku karubanda, bamwe babishyigikiye bavuga ko uyu musirikare na we yari yanditse buriya butumwa kuri Twitter.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

U Rwanda rwemeye ko ruri mu biganiro na Denmark bigamije kurwoherereza abimukira

Next Post

Hamenyekanye amakuru mashya ku bagenzi bari muri ya ndege

Related Posts

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda unazwi mu mwuga w’itangazamakuru, yagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora
IMYIDAGADURO

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

by radiotv10
27/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

27/01/2026
Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Indege ya RwandAir yagiriye ikibazo muri Uganda ubwo yagwaga

Hamenyekanye amakuru mashya ku bagenzi bari muri ya ndege

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.