Nyuma y’uko Miss Mutesi Jolly yiseguye kuri Gen Muhoozi Kainerugaba amumenyesha ko atazitabira ibirori by’isabukuru ye, bamwe bamunenze kuba ubu butumwa bumuhakanira yabushyize ku karubanda ndetse no kuba atitabiriye ibi birori by’umuntu ukomeye.
Lt Gen Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni, umaze iminsi agaruka ku birori by’isabukuru ye, atangaza bamwe mu bazabyitabira, ku wa Mbere yari yatangaje ko Miss Jolly Mutesi ari mu bazifatanya na we muri iyi sabukuru.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, Muhoozi yari yagize ati “Jolly Mutesi wabaye Miss Rwanda, inshuti yanjye ya cyera azaba ari mu isabukuru! Tuzagira ibihe byiza.”
Uyu munyarwandakazi wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, yasubije Muhoozi kuri ubu butumwa na we yifashishije Twitter, amwiseguraho ko atazabasha kwitabira ibi birori.
Yagize ati “Ni iby’agaciro kuri njye muvandimwe wanjye ariko ntabwo nzabasha kwitabira isabukuru y’uyu mwaka, nzaza mu yitaha.”
Bamwe mu bakurikira uyu mukobwa, bamunenze, bavuga ko atari akwiye guhakanira umuyobozi ukomeye nk’uyu abinyujije kuri Twitter.
Uwitwa Ndacyayisaba yagize ati “Ibi bigaragaza ikinyabupfura gicye no kwiyumva. Kuki utamwandikiye ubutumwa bw’ibana [DM/Direct Message]? Ukeka ko ari umuntu wa giseseka.”
Uwitwa Hatali Gilbert na we yagize ati “Nkurikije ibihe ibihugu byombi birimo byo kuzahura umubano wari kwigora ukujyayo, guhakanira umuyobozi ku karubanda nta burere burimo. Twari twishimiye buriya butumire ariko uradutengushye.”
Uwitwa David Byiringiro na we ati “Uko niko umuntu wazamutse mubicu cyane atangira kumanuka atabizi, Jolly Mutesi iyo usanga General mu gikari ukamubwira ko utazaboneka byari kuba umuco mwiza w’Umunyarwandakazi. Abagabo baguhe amahoro burya si wowe ni iminsi.”
Hari n’abashyigikiye iki cyemezo cya Miss Jolly, bavuze ko kuba yahakaniye Muhoozi, ari uko azaba ari mu bindi.
Uwitwa Engineer ati “Icyo mbona ni uko Jolly agira ingengabihe y’ibikorwa bye, si wamukobwa ubonera igihe ushakiye. Kuki abandi bakobwa batakwigiraho ko mbona udasamara! Rwose urasobanutse cyane, abatemera si uko batabona ukuri ahubwo Baba baganira.”
Kuba hari abamunenze guhakanira Muhoozi ku karubanda, bamwe babishyigikiye bavuga ko uyu musirikare na we yari yanditse buriya butumwa kuri Twitter.
RADIOTV10