U Rwanda rwemeye ko ruri mu biganiro na Denmark bigamije kurwoherereza abimukira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko iri mu biganiro n’iya Denmark byo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira, bizatuma iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi na cyo cyoherereza u Rwanda bamwe mu bashaka ubuhungiro bakirimo.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yemereye RADIOTV10 ko u Rwanda ruri mu biganiro na Denmark.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bugufi busubiza ubwo Umunyamakuru wa RADIOTV10 yandikiye Mukuralinda amubaza kuri iyi gahunda, yamusubije agira “Yego ibiganiro birahari.”

Minisitiri w’ushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Denmark, Mattias Tesfaye, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, na we yemereye ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko iyi gahunda iriho.

Mattias Tesfaye yatangaje ko Guverinoma ya Denmark n’iy’u Rwanda zatangiye ibiganiro bigamije kohereza abimukira muri iki Gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Ibiganiro byacu na Guverinoma y’u Rwanda birimo ingamba zo kohereza abashaka ubuhungiro.”

Yakomeje avuga ko ubu bufatanye buje mu buryo bwo guhangana n’ikibazo cy’ubucuruzi bw’abantu gikomeje kugariza Isi ndetse n’ikibazo cy’abimukira.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yemereye RADIOTV10

Ibi bitangajwe mu gihe u Rwanda n’u Bwongereza bishyize umukono ku masezerano nk’aya yasinywe mu cyumweru gishize.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru