Miss Jolly yirekuye aceza mu buryo butangaje abantu batakekaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Miss Mutesi Jolly yagaragaje amashusho ari guceza mu buryo bw’imibyinire nk’iy’abaturanyi bo mu cyahoze ari Zaire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu, aho anyuzamo agafata mu mukaba w’ipantalo akayizamura agaceza umuziki yirekuye.

Ni amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Miss Jolly ubwe kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022, yafashwe ubwo yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko y’Umunyamakuru Umurerwa Evelyne.

Izindi Nkuru

Muri aya mashusho, uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, aba ari guceza indirimbo yitwa Waah ya Diamond na Koffi Olomide iri mu zakunzwe mu karere.

Ubutumwa buherekeje aya mashusho, Miss Jolly yagize ati “Rero bakunze kumbwira ngo sinashobora kubyina nanjye ndababwira nti reka mbereke ko mbishoboye, uko ni ko byagenze.”

Muri aya mashusho, Miss Jolly yacezaga mu buryo bumenyerewe mu njyana z’abanyekongo, aho anyuzamo agafata mu mukandara w’ipantalo akayizamura, ubundi agasa nk’umanuka.

Muri aya mashusho kandi humvikanamo ijwi ry’umuntu uba ari guseka yatembagaye kubera imibyinire ya Miss Jolly batakekaga ko yayishobora.

Uyu munyamakuru Evelyne Umurerwa watanze igitekerezo kuri ubu butumwa n’amashusho, yagize ati “Wakoze cyane nshuti yanjye Mutesi Jolly kuri iyi mbyino, waraye unkoreye umugoroba.”

N’abandi batanze ibitekerezo kuri aya mashusho, bagaragaje gutungurwa ku kuba uyu mukobwa yabashije kubyina gutya kuko asanzwe azwiho kutirekura nkuku.

Miss Jolly yatunguye benshi
Yaceje benshi baratungurwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru