Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Miss Muheto n’umunyamakuru Fatakumavuta bagejejwe ku Rukiko amasaha y’akazi ataragera

radiotv10by radiotv10
31/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Miss Muheto n’umunyamakuru Fatakumavuta bagejejwe ku Rukiko amasaha y’akazi ataragera
Share on FacebookShare on Twitter

Muheto Nshuti Divine wabaye Miss w’u Rwanda, n’umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, bagejejwe ku Rukiko mu gitondo cya kare.

Aba bombi bamaze iminsi bari mu maboko y’inzego z’ubutabera, bakaba bagejewe ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, mu masaha ya saa moya, habura isaha n’igice ngo amasaha y’akazi agere.

Aba bombi bagejejwe ku Cyicaro ry’uru Rukiko bari mu modoka imwe y’Urwgeo rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, aho bagiye kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Miss Muheto ukurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gutwara ikinyabiziga yonyoye ibisindisha birengeje igipimo akanangiza ibikorwa remezo, yageze ku Rukiko, yambaye imyambaro isanzwe, irimo ipantalo y’ibara rya pink n’agapira k’umukara yarengejeho ikote ry’umukara, anampate inkweto ndende n’amatararata y’umurimbo, ndetse anambaye amapingu.

Ni kimwe na Fatakumavuta na we yari yambaye imyambaro y’umukara, ipantalo ndetse n’umupira w’imbeho ndetse n’inkweto z’umweru.

Miss Muheto wagejejwe imbere y’Urukiko ngo asabirwe gukurikiranwa afunze, akurikiranyweho gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, ndetse no kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

Ni mu gihe Fatakamumavuta akurikiranyweho icyaha cyo kubuza undi amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, icyo gukoresha imvugo ziremereye zikurura amacakubiri mu bantu, ndetse n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyagaragaye nyuma ubwo yajyanwaga gusuzumwa bikagaragara ko mu mubiri we harimo ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Miss Muheto ubwo yagezwaga ku Rukiko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − twelve =

Previous Post

Trump yatunguranye agaragara mu modoka itwara ibishingwe

Next Post

Hatangajwe amahirwe ategereje abafana 10.000 bifuza kujya gushyigikira Amavubi aherutse kubacyura bababaye

Related Posts

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

by radiotv10
25/11/2025
0

Mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, abaturage basanze umurambo w'umugabo mu nzu itabamo abantu, bigaragara ko wari umazemo...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca...

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

by radiotv10
24/11/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, avuga ko amaze imyaka 14 abariwe inguranye y’ubutaka bwe bwubatsweho...

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

by radiotv10
24/11/2025
0

In many homes, disagreements between parents often come from one simple but powerful source: the desire to raise children the...

10 Reasons why you should visit Rwanda

10 Reasons why you should visit Rwanda

by radiotv10
24/11/2025
0

Rwanda has become one of Africa’s most inspiring destinations, a place where natural beauty, safety, culture, and progress blend into...

IZIHERUKA

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu
MU RWANDA

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

by radiotv10
25/11/2025
0

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

24/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

24/11/2025
Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe amahirwe ategereje abafana 10.000 bifuza kujya gushyigikira Amavubi aherutse kubacyura bababaye

Hatangajwe amahirwe ategereje abafana 10.000 bifuza kujya gushyigikira Amavubi aherutse kubacyura bababaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.