Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Miss Muheto n’umunyamakuru Fatakumavuta bagejejwe ku Rukiko amasaha y’akazi ataragera

radiotv10by radiotv10
31/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Miss Muheto n’umunyamakuru Fatakumavuta bagejejwe ku Rukiko amasaha y’akazi ataragera
Share on FacebookShare on Twitter

Muheto Nshuti Divine wabaye Miss w’u Rwanda, n’umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, bagejejwe ku Rukiko mu gitondo cya kare.

Aba bombi bamaze iminsi bari mu maboko y’inzego z’ubutabera, bakaba bagejewe ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, mu masaha ya saa moya, habura isaha n’igice ngo amasaha y’akazi agere.

Aba bombi bagejejwe ku Cyicaro ry’uru Rukiko bari mu modoka imwe y’Urwgeo rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, aho bagiye kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Miss Muheto ukurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gutwara ikinyabiziga yonyoye ibisindisha birengeje igipimo akanangiza ibikorwa remezo, yageze ku Rukiko, yambaye imyambaro isanzwe, irimo ipantalo y’ibara rya pink n’agapira k’umukara yarengejeho ikote ry’umukara, anampate inkweto ndende n’amatararata y’umurimbo, ndetse anambaye amapingu.

Ni kimwe na Fatakumavuta na we yari yambaye imyambaro y’umukara, ipantalo ndetse n’umupira w’imbeho ndetse n’inkweto z’umweru.

Miss Muheto wagejejwe imbere y’Urukiko ngo asabirwe gukurikiranwa afunze, akurikiranyweho gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, ndetse no kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

Ni mu gihe Fatakamumavuta akurikiranyweho icyaha cyo kubuza undi amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, icyo gukoresha imvugo ziremereye zikurura amacakubiri mu bantu, ndetse n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyagaragaye nyuma ubwo yajyanwaga gusuzumwa bikagaragara ko mu mubiri we harimo ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Miss Muheto ubwo yagezwaga ku Rukiko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + thirteen =

Previous Post

Trump yatunguranye agaragara mu modoka itwara ibishingwe

Next Post

Hatangajwe amahirwe ategereje abafana 10.000 bifuza kujya gushyigikira Amavubi aherutse kubacyura bababaye

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe amahirwe ategereje abafana 10.000 bifuza kujya gushyigikira Amavubi aherutse kubacyura bababaye

Hatangajwe amahirwe ategereje abafana 10.000 bifuza kujya gushyigikira Amavubi aherutse kubacyura bababaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.