• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Miss Uganda w’uburanga buhebuje bwatumye bamwita Umunyarwandakazi yakuyeho urujijo

radiotv10by radiotv10
24/03/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Miss Uganda w’uburanga buhebuje bwatumye bamwita Umunyarwandakazi yakuyeho urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa w’Umunya-Uganda wegukanye ikamba rya Miss Uganda wa 2023, wakomeje kwitwa ko ari Umunyarwandakazi kubera uburanga bwe budasanzwe, yeruriye abantu ko akomoka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda, ariko ko yavukiye muri Uganda, akanahakurira.

Hannah Karema Tumukunde akimara kwegukana ikamba, hazamutse impaka muri Uganda, aho bamwe bavugaga ko batumva ukuntu iri kamba rya Miss Uganda rihabwa Umunyarwandakazi.

No mu mazina ye harimo iryumvikana nk’irinyarwanda [Tumukunde] ariko si igitangaza kuko hari Abanya-Uganda benshi bahuje amazina n’Abanyarwanda biganjemo abakomoka mu bice byegereye u Rwanda.

Hannah Karema Tumukunde avuga kuri izi mpaka, yavuze ko “Njyewe ndi Umunya-Uganda. Nakuriye muri Uganda mu Buganda. Ariko abantu bashingiye ku buryo nsa bakavuga ko ndi Umunyarwandakazi.”

Hannah Karema Tumukunde yavukiye mu gace ka Kinoni muri Paruwasi ya Buremezi mu Karere ka Nakaseke muri Uganda.

Avuga ku mubyeyi w’umugore w’Umunyarwandakazi ndetse na Se w’Umunya-Uganda w’Umunyankore.

Yakomeje abazwa icyo avuga ku mpaka akomeje kuvugwaho, aho bamwe bavuga ko atari akwiye guhabwa ikamba, yagize ati “Mwiha amatwi ibivugwa n’abantu.”

Yakomeje agira ati “Njye si ndi umukemurampaka. Sinzi ibyo abantu bavuga aho babikuye ariko bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka. Abakemurampaka bakoze akazi kabo neza kandi nanjye nizera ko nakoze ibyo nagombaga gukora.”

Hannah Karema Tumukunde usanzwe ari n’umuhanga mu ishuri dore ko yagize amanota yo mu cyiciro cya mbere A, avuga indimi zitandukanye zirimo Ikinyankore, Icyongereza, Luganda ndetse n’Ikinyarwanda.

Hanna Karema yegukanye ikamba rya Miss Uganda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + two =

Previous Post

Umugore wo mu rugo rwugarijwe n’inzara aravugwaho icyemezo kigayitse cyababaje umugabo we

Next Post

Tshisekedi yakoze impinduka zidasanzwe muri Guverinoma yinjizamo abatunguranye cyane

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Tshisekedi yakoze impinduka zidasanzwe muri Guverinoma yinjizamo abatunguranye cyane

Tshisekedi yakoze impinduka zidasanzwe muri Guverinoma yinjizamo abatunguranye cyane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.