Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko afite ubushake bwo kugira uruhare mu biganiro bigamije kuzana amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Moïse Katumbi usanzwe ari na Perezdia w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo rya Ensemble pour la République, yavuze ko ibi biganiro bikenewe muri Congo, ntawe ukwiye gusubizwa inyuma.
Yabitangaje mu itangazo ryashyizwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho yagaragazaga igikwiye kuzanira amahoro Igihugu cya DRC byumwihariko mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Ni ubutumwa yatanze nyuma y’ibiherutse gutangazwa na Perezida wa Angola, João Lourenço wagaragaje ibintu by’ingenzi byatuma amahoro agaruka mu burasirazuba bwa DRC ndetse no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu by’ingenzi yerekanye ko bikenewe gukorwa, harimo kurandura burundu umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda ndetse n’ibiganiro bitagira uwo biheza muri DRC, bigahuza Abanyekongo ubwabo.
Ishyaka rya Moïse Katumbi, rigendeye kuri ibi byatangajwe na Perezida wa Angola, ryatangaje ko rifite ubushake bwo kwitabira ibi biganiro kandi ko ryiteguye kubyitabira kugira ngo ituze riboneke muri DRC no mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Muri iri tangazo ryashyizwe hanze na Ensemble pour la République, ryongeye gusaba ko habaho ibiganiro by’Abanyekongo bose, byumwihariko bikayoborwa n’Imiryango ishingiye ku myemerere na yo yabisabye, irimo Ihuriro ry’Abepisikopi Gatulika CENCO ndetse n’Ihuriro ry’andi madini ya Gikristu ECC.
Iri shyaka rya Katumbi rivuga ko ibi biganiro ari byo byatuma haboneka umuti w’umuzi w’ibibazo ndetse n’amahoro n’ituze muri Congo, ndetse bigatuma iki Gihugu kigendera ku Itegeko Nshinga.
Itangazo ry’ishyaka rya Moïse Katumbi rigira riti “Twongeye gushimangira ko dushyigikiye inzira zose zatuma habaho ibiganiro bitagira uwo bigeza bigahuriza hamwe abagize imiryango yose y’Abanyekongo: Imitwe ya politiki, amashyaka ashyigikiye Perezida, abatavuga rumwe n’ubutegetsi badakoresha intwaro, AFC/M23 ndetse na sosiyete Sivile.”
Ibi biganiro byakunze gusabwa n’Imiryango mikuru ishingiye ku myemerere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe Perezida Tshisekedi yakunze kubitera umugongo.
RADIOTV10