• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

radiotv10by radiotv10
20/10/2025
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Antoinette Rehema w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukorera ibikorwa bye bya muzika muri Canada, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ibindi Bitwenge’, avuga ko ari iy’amashimwe.

U butumwa buri muri iyi ndirimbo, ni ijambo ry’Imana riboneka mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 9:1-41.

Mu gusobanura ubu butumwa, yagize ati “Iyo Imana igize icyo igukorera, rimwe na rimwe abantu batangira kwibaza bati: ‘Ese uyu ni we cyangwa si we?’”

Yifashishije inkuru ya Barutomayo wari ufite ubumuga bwo kutabona. Ati “Igihe Yesu yahumuraga Barutomayo abafarisayo ntabwo bahise babyumva. Abajyaga bamubona asabiriza ntibiyumvishaga kongera kumubona ahimbaza Imana mu rusengero ku bw’Imirimo Ikomeye Imana yamukoreye.”

Akomeza agira ati “Iyo Imana igize icyo igukorera rimwe na rimwe abantu batangira kwibaza bati ‘ese uyu ni we? Cyangwa si we?”

Arongera ati “Ibaze nko guhura n’umubyeyi waherukaga kubona yarabuze urubyaro, mukongera guhura atwawe mu modoka n’umwana w’umusore, wamubaza uti ese uyu mwana ni uwa mukuru wawe? (kuko uziko nta rubyaro afite) akagusubiza ati oya uyu mwana ubona ni umusore Imana yampereye ubuntu bwayo.”

Antoinette Rehema ni umuhanzikazi usanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika muri Canada, yanakozwe ibikorwa binyuranye by’ubugiraneza ndetse n’iby’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Tariki 21 Ukwakira 2017 ni bwo yakoreye igitaramo mu mujyi wa Kampala muri Uganda aho yari yatumiye Gaby Irene Kamanzi na Pastor Wilson Bugembe.

Antoinette Rehema yitabiriye igitaramo cyiswe ‘Amashimwe Live Concert’ cyabereye mu Gihugu cya Canada muri Ottawa kuwa 23 Ugushyingo 2024. Ni igitaramo cyateguwe na Alpha Rwirangira.

Indirimbo’ ‘Ibindi bitwenge’ ije isanga izindi zaririmbwe n’uyu muhanzi zirimo Ubibuke, Agaherezo, Beautiful Gates, Impozamarira, Simaragido, ibinezaneza ndetse na Kuboroga.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

NAME CHANGE REQUEST

Next Post

Things to leave behind with the end of the week

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.