MONUSCO yavuze ku byo yashinjwe hifashijwe amashusho agaragaza M23 iyinyura imbere yemye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwateye utwatsi ibyashinjwe izi ngabo byo kurebera no gufatanya n’umutwe wa M23 mu gufata agace ka Rwindi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana umurongo muremure w’abarwanyi bivugwa ko ari aba M23, bafite intwaro banyura imbere y’Ingabo za MONUSCO, mu kigo cyazo.

Izindi Nkuru

Aba barwanyi bivugwa ko binjiraga mu gace ka Rwindi ko muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru nyuma yo kwamururamo abasirikare b’uruhande bahanganye barimo FARDC ndetse n’ingabo z’u Burundi n’iza SADC.

Bamwe mu banyekongo barimo abakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, bongeye kurakarira Ingabo za MONUSCO kuba zararebereye abarwanyi b’uyu mutwe binjira muri aka gace.

Umunyamakuru Daniel Michombero ukunze kubogamira kuri Leta ya Congo Kinshasa, akaba ari mu ba mbere bashyize hanze aya mashusho, yavuze ko “Nk’uko bimera muri Film! Ubufatanye bwa M23, RDF na AFC na Casque Bleus (MONUSCO) bari muri Rwindi.”

Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa DRC (MONUSCO) bwahakanye aya makuru, mu butumwa bwanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Bwagize buti “MONUSCO irahakana yivuye inyuma ibyavuzwe kuri Rwindi hifashishijwe aya mashusho. MONUSCO ikomeje gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abaturage mu rwego rwo gushyigikira ingabo n’inzego z’umutekano muri Congo.”

Umunyamakuru Michombero wongeye kuvuga ku byatangajwe na MONUSCO, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, yagaragaje ibyo yita ibimenyetso simusiga ko aya mashusho yafashwe, ari ayo muri aka gace ka Rwindi, kandi ko kugeza ubu kari mu maboko ya M23.

Ni mu gihe umutwe wa M23 na wo wakunze gushinja MONUSCO kuba ikomeje gufatanya na FARDC, ukavuga ko bibabaje kubona Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zinjira mu bufatanye burimo imitwe yitwaje intwaro, irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR wafatiwe ibihano na Loni.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru