Turahirwa Moïse (Moses) wahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo yisobanure ku byo akekwaho b’inyandiko mpimbano, yahise atabwa muri yombi, ndetse hari ikindi cyaha yahise akurikiranwaho.
Uyu musore usanzwe ari inzobere mu buhanzi bw’imideri, akaba yaranashinze inzu yayo yitwa Moshions yambika abakomeye barimo n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, yari yahamagajwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023.
Ihamagazwa rye rishingiye ku butumwa yari yatanze ku mbuga nkoranyambaga, bugaragaza ko mu rupapuro rwe rw’inzira (Pasiporo) yemerewe ko handikwamo ko ari igitsinagore, nyamara Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rukaba rwavuze ko iyo Pasiporo rutayitanze.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko ubwo uyu musore Turahirwa Moïse yitabaga uru rwego, yahise atabwa muri yombi, kugira ngo akurikiranwe afunze.
Dr Murangira yavuze kandi uko uretse kiriya cyaha yari yahamagarijwe cyo gukoresha inyandiko mpimbano, hari n’ikindi cyaha yatangiye gukurikiranwaho.
Yagize ati “Mu byaha yabwazwahaho hiyongereho icyo gukoresha ibiyobyabwenge nkuko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byabigaragaje.”
Moses Turahirwa kandi yari aherutse kwiyemerera ko anywa ikiyobyabwenge cy’urumogi we yita itabi, aho yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwabimwemereye ngo kubera ikibazo cy’uburwayi afite.
Uyu musore usanzwe azwiho ubuhanga mu guhanga imideri, amaze iminsi ateza impagarara ku mbuga nkoranyambaga, kuva yatangira kugaraga asa nk’uwambaye ubusa yakinze umwenda ku myanya y’ibanga ye, nyuma akongera kugaragara mu mashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo ndetse n’ibindi byagiye biteza sakwe sakwe.
RADIOTV10