Moses Turahirwa watangaje ibyateje impaka yahamagajwe na RIB

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanga mu byo guhanga imideri, Moses Turahirwa wanashinze inzu ikomeye y’imideri ya Moshions, nyuma yo gutangaza ko muri Pasiporo ye yemerewe kwitwa ‘Igitsinagore’, yahamagajwe na RIB gusobanura iby’iyo nyandiko y’impimbano.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2023, ku mbuga nkoranyambaga, hacicikanye amakuru yatangijwe na Moses Turahirwa ubwe, ko Leta y’u Rwanda yamwereye ko muri Pasiporo ye handikwa ko ari umukobwa.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yari yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Moses Turahirwa yashimiraga Perezida Paul Kagame kuba Guverinoma ngo yaramwereye ko muri Pasiporo ye handikwa ko ari umukobwa.

Nyuma yo kugaragaza uru rwandiko, Moses Turahirwa yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rumukurikiranyeho gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kuko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ruhakanye ko rutatanze iyo pasiporo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yemereye RADIOTV10 ko uru rwego rwahamagaje uyu musore kugira abazwe kuri iyo nyandiko yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

Dr Murangira yavuze ko Moise Turahirwa “ari kubazwa muri RIB ku nyandiko mpimbano; nyuma y’uko Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.”

Uyu muhanga mu byo guhanga imideri, amaze iminsi ashyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwagiye buteza impaka, burimo ubwo yavuze ko Leta y’u Rwanda yamwemereye kunywa ku mugaragaro ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Uyu musore kandi yanavuzwe cyane ubwo hagaragaraga amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo, ndetse na we ubwe akaza kwiyemerera ko ari we ugaragaramo, ariko ko yagiye hanze mu buryo bw’impanuka kuko ari ayo muri film iri gutunganywa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru