Moto asanzwe atwara yamuciriye inzira- Uko Miss Kalimpinya yisanze mu masiganwa y’imodoka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Miss Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017, ubu akaba asigaye anitabira amarushanwa y’amasiganwa y’imodoka, yavuze uko yinjiye muri aya masiganwa.

Kalimpinya avuga ko mu buzima busanzwe agenda kuri moto nto bakunze kwita ‘Scooter’, ari na byo byatumye zimwe mu nshuti ze zimushishikariza kuba yakwitabira amarushanwa yo gutwara ibinyabiziga.

Izindi Nkuru

Avuga ko bamuhuje n’umwe mu bashoferi witwa Yoto Fabrice usanzwe yitabira amarushanwa yo gusiganwa ku modoka ari na we bakorana mu masiganwa akunze kwitabira.

Kalimpinya agira ati “Yarambajije ati ‘ushobora gukora amasiganwa y’imodoka?’ ndamubwira nti ‘ntabwo mbizi ariko nagerageza’. Turabyemeza, ndabyitoza nk’umu-Copilote njya mu myitozo.”

Miss Kalimpinya avuga ko ubwo yajyaga mu myitozo ya mbere yabereye i Rwamagana, bamutwaye mu modoka iri ku muvuduko wo hejuru basa nk’abari kumugerageza, ubundi bakamubaza niba bitamuteye ubwoba, akababwira ko “ntabwo.”

Ati “Barongera bampa undi mupilote noneho wiruka cyane, ariruka cyane aragaruka ahita ayikata cyane, ndavuga nti ‘ibi ni byo byo hejuru?’ bati ‘Yego’ ndavuga nti ‘sha ndumva ntabugize cyane’. Barambwira bati ‘niba utabugize aha, birashoboka ko wabikora’.”

Avuga ko kuva ubwo muri 2019 yatangiye kujya akora imyitozo, agatangira ari ufasha umushoferi ariko aza guhura n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19 cyahise cyaduka gihagarika ibikorwa binyuranye.

Amaze kumenyera gufasha abashoferi, na we yatangiye kwiga gutwara akaba yaranatangiye kwitabira amarushanwa arimo n’iriheruka kuba mu kwezi gushize rya Rwanda Mountain Gorilla Rally riri mu yakomeye mu Rwanda.

Miss Kalimpinya asanzwe agenda ku kamoto gato
Yaje kwisanga mu masiganwa y’imodoka
Yatangiye afasha abandi bashoferi
Ubu na we asigaye atwara

RADIOTV10

Comments 3

  1. Yohani U says:

    Please mureke iyi non sense campaign-uyu mwana mwiza w’umukobwa nashake ahandi ajya gukorera PR ye atari muri Rallye kuko si ibintu bye. nabanze yige no gutwara imodoka mbere yo kuza gutesha abantu umwanya

    • Ryangombe says:

      Abantu mukunda guca intege uyu mukobwa azabaimenya kandi afite ubushake wowe ibyo uvuga ntabwo ubizi ,noneho uzamurushe turebe ,ayinyaaa bisaba igishoro bro utazitiranya ibintu

  2. IYIBUKIRO Jean de Dieu says:

    Hi nanjye numva mfite inzozi zo kuba nakora amasiganwa y’imodoka ariko nkabura support none ntimwansabira miss wacu kalimpinya ko nanjye yamfasha nkuko nawe bamufashije akaba hari aho ajyeze. Murakoze

Leave a Reply to IYIBUKIRO Jean de Dieu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru