Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mozambique: Hagaragaye undi musaruro w’ibikorwa by’ubutwari bya RDF

radiotv10by radiotv10
30/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Mozambique: Hagaragaye undi musaruro w’ibikorwa by’ubutwari bya RDF
Share on FacebookShare on Twitter

Icyambu cya Mocimboa da Praia muri Mozambique cyabohojwe ku bufanye bw’Ingabo z’Iki Gihugu n’iz’u Rwanda, cyongeye gufungurwa, kiba kimwe mu bikorwa bikomeje kugerwaho mu musaruro w’ubutumwa bwa RDF mu Ntara ya Cabo Delgado.

Iki cyambu cya Mocimboa da Praia cyo mu Ntara ya Cabo Delgado, cyongeye gusubukura imirimo ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, mu muhango wo kugifungura wayobowe na Guverineri w’iyi Ntara, VALIGE TAUABO.

Iki cyambu cy’ubucuruzi, cyabohowe nyuma y’imyaka irenga ibiri gifunze kubera gufatwa n’umutwe w’iterabwoba wa Ansar Al Sunnah wanagenzuraga ibikorwa byose byo kuri iki cyambu.

Ifungurwa ry’iki cyambu, ni kimwe mu bikorwa bizafasha ubucuruzi bwo muri uyu mujyi kuko gisanzwe kinyuzwaho ibicuruzwa byinshi hifashishijwe amato.

Guverineri wa Cabo Delgado, VALIGE TAUABO yaboneyeho kongera gushimira Ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’iza Mozambique mu bikorwa bya gisirikare byo kwirukana ibyihebe, bigatuma muri uyu mujyi wa Mocimboa Da Praia hongera kuboneka amahoro n’ituze.

Ifungurwa ry’iki cyambu kandi, ribaye ikindi gikorwa kiyongera ku bindi byinshi bigaragaza umusaruro w’ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado dore ko hari umubare munini w’abaturage bari barakuwe mu byabo n’ibikorwa by’ibyihebe, ubu babisubijwemo, bakaba batekanye mu ngo zabo.

Iki cyambu cyafunguwe nyuma y’imyaka irenga ibiri kidakora
Ni icyambu gifatiye runini ubucuruzi bwo muri uyu mujyi
Ingabo na Polisi by’u Rwanda byongeye gushimirwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 3 =

Previous Post

Umurenge wabahaye akazi bakarangije bajya guhembesha babwirwa ko bakoraga umuganda

Next Post

ICY’ISI: USA gutsinda Iran batajya imbizi byazamuye amarangamutima ya Biden

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
ICY’ISI: USA gutsinda Iran batajya imbizi byazamuye amarangamutima ya Biden

ICY’ISI: USA gutsinda Iran batajya imbizi byazamuye amarangamutima ya Biden

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.