Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, zikorera mu Karere ka Ancuabe mu Ntara Cabo Delgado, zashyikirije ubuyobozi ibyumba bitanu b’ishuri byavuguruwe, zinatanga ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri barenga 500.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri 2024, cyabereye ku Ishuri Ribanza rya Nacololo, aho itsinda ry’ingabo rya Task Force Battle Group 3 ryashyikirije ubuyobozi bw’iri shuri ibi byumba byavuguruwe.
Uretse iri shuri ryavuguruwe n’Ingabo z’u Rwanda, zanatanze ibikoresho binyuranye, birimo intebe 100, ndetse n’ibindi bikoresho by’ishuri nk’amakayi, amakaramu, ingwa, byose bizafasha abanyeshuri barenga 500.
Brig Gen Théodomille Bahizi uyobora iri tsinda rya Task Force Battle Group 3, yavuze ko iyi nkunga batanze igaragaza ubucuti n’imikoranire byiza biri hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique.
Ati “Twaje hano nk’Ingabo z’u Rwanda kugira ngo dufatanye n’igisirikare cya Mozambique kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado, tuzi ko uburezi ari inkingi ya mwamba mu iterambere iryo ari ryo ryose. Ingabo z’u Rwanda zizakomeza gukorana na bagenzi bacu bo muri Mozambique kugira ngo ubutumwa bwacu busohozwe uko bikwiye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ancuabe, Benito Joaquim Santos Casimilo, yashimiye umuhate w’Ingabo z’u Rwanda by’umwihariko kuri ibi bikoresho zahaye iri shuri n’abanyeshuro, azizeza inkunga y’inzego z’ibanze igihe cyoze izaba ikenewe.
Faluki Silverio, Umuyobozi w’iri shuri, na we yagaragaje ibyishimo yatewe n’ibi bikoresho ingabo z’u Rwanda zahaye abanyeshuri.
Ati “Abanyeshuri barenga 500 bicaraga hasi batagira intebe zo kwicaraho kandi ntibari bafite ibitabo bihagije. Ibikoresho bahawe bizaborohereza mu masomo yabo no kuzamura ireme ry’uburezi.”
RADIOTV10