Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, zatahuye ahandi hantu ibyihebe byari byarahishe intwaro mu ishyamba riherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Akarere ka Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.
Izi ntwaro zavumbuwe n’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022 mu gace ka MILOLI mu ishyamba rya Limana.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwagaragaje amafoto y’izi ntwaro zirimo n’izirasa ibisasu biremereye ndetse n’imbunda zisanzwe zifashishwa n’abarwanyi mu ntambara.
RDF itangaza ko ibice byakuwemo izi ntwaro, byahoze ari indiriri y’ibyihebe mbere yuko byirukanwa n’ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo z’u Rwanda n’iza Muzambique muri Kanama 2021.
Igisirikare cy’u Rwanda gitangaza ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wiyita uwa Kisilamu muri Mozambique uzwi nka Ansar Al Sunnah Wa Jammah bagerageje kenshi kugaruka gufata izo ntwaro ariko bikabananira.
RADIOTV10