Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

MTN Biz Combo: Telefone itagendanwa izanye ikindi kirungo mu itumanaho ry’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/09/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
MTN Biz Combo: Telefone itagendanwa izanye ikindi kirungo mu itumanaho ry’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

MTN Rwanda yamuritse ku mugaragaro ‘MTN Biz Combo’ nk’uburyo bushya buzanye ibisubizo ku bigo by’ubucuruzi bito, kuko iri koranabuhanga rizakoreshwamo telefone itagendanwa, rizafasha ibyo bigo kuvugana n’abakiliya babyo, no gukoresha internet izajya ishobora gusangizwa abantu 10.

MTN Biz Combo yamuritswe kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023, izajya yifashisha telefone itagendanwa na yo yahise ishyirwa ku isoko, aho ishobora kwifashishwa mu gusangiza internet ku bantu 10.

Ni mu gihe hajyaga hifashishwa telefone ngendanwa mu gusangizanya internet, ku buryo iyo uwabaga ayifite yagiraga aho anyarukira, bagenzi be basigaraga mu bwigunge nta internet bafite.

Ni internent kandi izaba ihendutse kuko abazajya bayikoresha, bazajya bayigura ku bihumbi 30 Frw kandi ikaba ari internet inyaruka ya 4G.

Izajya kandi yifashihwa mu kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money ndetse no guhamagarana hagati y’ibyo bigo ndetse n’abakiliya babyo.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko ibigo bito n’ibiciriritse bigira uruhare runini mu mibereho ya benshi, bityo ko nka Sosiyete y’Itumanaho ihora yifuriza abakiliya bayo iterambere, yabitekerejeho ikazana MTN Biz Combo.

Yagize ati “Biha akazi abasaga miliyoni ebyiri, ni yo mpamvu imwe mu zitumye turi hano ngo tubabwire ko tubazaniye igisubizo kizatuma bakora ubucuruzi bwabo neza.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda iherutse kugaragaza ko 98% by’ibigo bikorera mu Rwanda, ari ibito n’ibiciriritse, kandi bikaba bitanga akazi ku barenga 41% by’abakozi bose mu Rwanda.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro ubu buryo bushya bwa MTN Rwanda, yavuze ko buje kongerera imbaraga gahunda ya Leta yo gukomeza gufasha Abaturarwanda kugerwaho n’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Twishimiye ubu buryo bushya bwo gukomeza kwagura inovasiyo n’ihiganwa ku isoko, kandi ibisubizo by’Ibigo bito n’ibiciriritse, ni kimwe mu bisubizo bizaduha ibyo dukeneye mu gukomeza kugeza ikoranabuhanga ku Banyarwanda ku rundi rwego.”

Yavuze kandi ko “Abikorera n’ibigo bito cyane babonye amahirwe kugira ngo barusheho kwifashisha ikoranabuhanga bagure amasoko bashobora kuba bageraho, bagure uburyo bashobora kuba bakora ubucuruzi bwabo bwa buri munsi babona Internet yihuse n’umurongo wa telefoni ufatanyije no kuba bakwishyura no kohererezanya amafaranga.’’

MTN Rwanda ivuga ko uretse kuba MTN Biz Combo izafasha ibigo kubasha gukoresha internet ya 4 G ari abantu benshi, izanatuma ibigo bigera ku ntego zabyo mu buryo bworoshye.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yavuze ko bizanye andi mahirwe yo guteza imbere ikoranabuhanga
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda yavuze ko bifuje korohereza ibigo bito by’ubucuruzi
Abikorera basabwe kubyaza umusaruro aya mahirwe
Hazajya hifashishwa telefone zitagendanwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 1 =

Previous Post

Hamenyekanye inkuru nziza y’uwahoze ari umugore w’umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda

Next Post

Uzwi mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga nyuma yo gufungurwa yagize icyo avuga

Related Posts

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

by radiotv10
08/07/2025
0

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo bise ‘Shimwa Paul’ uherereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko ibikorwa by’iterambere...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

IZIHERUKA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano
MU RWANDA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

08/07/2025
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uzwi mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga nyuma yo gufungurwa yagize icyo avuga

Uzwi mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga nyuma yo gufungurwa yagize icyo avuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.