Igitaramo cya gatanu cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye kuri Sitade ya Goligota mu Karere ka Nyagatare, cyitabirwa n’imbaga y’abakunzi b’umuziki baturutse hirya no hino. Nubwo cyatangiye abaturage bagaragaza ubukonje, uko amasaha yagendaga ashira ni ko amarangamutima yazamukaga kugeza ubwo cyasozwaga abantu bagifite inyota yo gukomeza gutaramana n’abahanzi.
Ku isaha igitaramo cyatangiriyeho, byagaragaraga ko abafana batarinjira neza mu byishimo. Ibyo byatumye abashyushyarugamba MC Buryohe na MC Bianca Baby bakoresha imbaraga nyinshi mu gusabana n’abari bitabiriye, kubaganiriza no kubakangurira kwinjira mu mwuka w’igitaramo.
Umuhanzi Amalon ni we wabanje ku rubyiniro mu bahanzi umunani bagize urugendo rwa MTN Iwacu Muzika Festival muri uyu mwaka. Yahise agaragaza ko indirimbo ze zamaze kugera ku mitima y’abakunzi b’umuziki, kuko benshi bazifatanyaga na we kuva ku murongo wa mbere kugeza ku wa nyuma.
Nyuma ye hakurikiyeho Ross Kana, wakiriwe neza n’abari muri sitade. Indirimbo ze zafashije gukomeza kuzamura urugero rw’ibyishimo, nubwo abafana bari bataragera ku rwego rwo kubyina cyane.
Marina ni we wakurikiyeho, yinjirana ku rubyiniro n’ababyinnyi be, ibintu byatumye igitaramo gitangira gufata indi ntera. Imbyino, ubuhanga ku rubyiniro n’indirimbo ze byafashije benshi guhaguruka aho bari bicaye batangira kubyina.
Ibyishimo byakomeje kwiyongera ubwo Kivumbi King yageraga ku rubyiniro. Abafana bamufasha kuririmba indirimbo ze, bigaragaza ko muri Nyagatare afite abakunzi benshi. Muri uwo mwanya ni bwo byagaragaraga neza ko sitade yatangiye gushyuha, bitandukanye n’uko igitaramo cyari cyatangiye.
Ariko igitaramo cyahinduye isura ku buryo bugaragara ubwo Bushali yageraga ku rubyiniro ari kumwe na Kankademu, umufasha we mu gususurutsa abafana. Kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma, Bushali yasize amateka muri iki gitaramo.
Indirimbo zirimo “Ni Mwebwe”, “Umwirabura” n’izindi zakunzwe cyane, zatumye sitade yose iba nk’ihindutse. Abafana bararirimba, abandi barabyina kandi basubiramo amagambo y’indirimbo ze, ibintu byagaragazaga uburyo yari ategerejwe cyane.
Nyuma yo gusiga abantu bari ku rwego rwo hejuru rw’ibyishimo, Bushali yasigiye akazi katoroshye Kenny Sol. Gusa uyu muhanzi na we yagaragaje ubunararibonye bwe, akomeza gushimisha abafana kugeza asoje atangaje indirimbo ye ikunzwe cyane “Haje Gushya”, yakiranywe amashyi n’induru nyinshi afatanya n’abafana kuyiririmba.
Umushyitsi wihariye muri iki gitaramo yari Tom Close, wari uhagarariye abahanzi begukanye amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS). Yagaruye abakunzi b’umuziki mu bihe by’indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Ndacyagukunda”, “Igikomere” n’izindi, mbere yo gusoza aririmba “Thank You My God” yakoranye na The Ben, indirimbo yaririmbanye n’abafana hafi ya bose bari muri sitade.
Davis D na we yakiriwe mu buryo budasanzwe. Yatangiye aririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo “Biryogo” na “Bermuda”, n’izindi mbere yo gusoza ku ndirimbo “Itara”. Muri uwo mwanya yasabye abafana gucana amatara ya telefone zabo, maze Sitade ya Goligota irabagirana urumuri rwinshi. Nyuma yafashe ifoto y’urwibutso n’abafana, ibintu byasigiye benshi amateka.
Umuhanzi Chris Eazy ni we wasoje igitaramo. Kuva atangiye n’indirimbo “Sambolela”, akurikizaho “Jugumila”, “My Mind” n’izindi nyinshi, abafana ntibigeze bicara. Yasoje igitaramo mu buryo bwashimishije benshi, ku buryo bamwe bagaragazaga ko bari bagifite inyota yo gukomeza kumureba ku rubyiniro.
Iki gitaramo cya Nyagatare kibaye icya gatanu mu rugendo rwa MTN Iwacu Muzika Festival 2026, nyuma y’ibyabereye i Huye, Ngoma, Muhanga na Karongi. Nyuma ya Nyagatare, uru rugendo ruzakomereza mu Karere ka Musanze, aho hitezwe kongera guhurira imbaga y’abakunzi b’umuziki nyarwanda mu kindi gitaramo gikomeye.

Sosthene NKURUNZIZA
RADIOTV10