Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

MTN Rwanda yagaragaje ibyo yishimira mu mezi 6 inahishura ibyayifashije kubigeraho

radiotv10by radiotv10
07/08/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
MTN Rwanda yagaragaje ibyo yishimira mu mezi 6 inahishura ibyayifashije kubigeraho
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yagaragaje ko mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, inyungu yayo yazamutseho 15,7% bitewe n’izamuka ry’abafatabuguzi bayo biyongereho 6%, bagera kuri miliyoni 7.

Bikubiye mu byagaragajwe na MTN Rwanda, byerekana ishusho y’imikorere yayo mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, yarangiye tariki 30 Kamena 2023.

Igaragaza ko umusaruro wavuye mu ikoreshwa rya interineti wazamutseho 22,5% bitewe n’izamuka ry’umubare w’abakoresha interineti wiyongereyeho 5,1%, hakaba harabayeho kandi n’izamuka ry’ingano ya Interineti ikoreshwa n’umuntu ku giti cye, aho yazamutseho 12,9%; byanazibye icyuho cy’igabanuka ry’amafaranga yinjijwe no guhamagarana, yagabanutseho 0,9%.

MTN kandi igaragaza ko habayeho izamuka ry’abakoresha telefone zigezweho za Smartphone aho ryageze kuri 24,5% byagizwemo uruhare na gahunda ya Macye Macye.

Nanone kandi ingo zikoresha ikoranabuhanga rya Interineti, ziyongereyeho izirenga 7 000, zituma habaho izamuka rya 58,2 %.

Umuyobozi ushinzwe Imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yavuze ko bishimiye inyungu babonye muri aya mezi atandatu ya mbere y’umwaka.

Yagize ati “Urwunguko rwacu havuyemo ibindi byose n’imisoro [EBITDA] rugaragaza intambwe ishimishije ya 4,8% muri kimwe cya kabiri cya 2023, ituganisha ku nyungu twifuza ya 45,1%.”

Yavuze ko nubwo hariho imbogamizi ziri mu bigo bikomeye nka MTN Rwanda, bitabujije iki kigo gutangiza ikoranabuhanga rya interineti yihuta ya 4G ndetse no gushyira mu bikorwa indi mishinga yagutse y’iyi sosiyete.

Nanone kandi ikigo gishingiye kuri MTN Rwanda cya Mobile Money Rwanda Ltd, gikomeje gukura no kugera kuri byinshi, aho inyungu yacyo yazamutse kuri 35,7% biturutse kuri serivisi zacyo nka Payments zazamutseho 38,8%; iya  Banktech yazamutseho 206,8% ndetse na Remittances yazamutseho 197.7%, zose zikaba zaratumye inyungu ya Mobile Money izamuka kuri 22.9%.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, avuga ko intego y’iyi sosiyete ari ugukomeza kugira uruhare mu gutanga umusanzu mu muryango mugari.

Yavuze ko ibi byatumye ishyiraho imishinga nk’uwa Twese, ugamije gufasha abakozi bayo kwiga ururimi rw’amarenga kugira ngo Abanyarwanda bose bisange muri serivisi z’iyi kompanyi.

Nanone kandi muri Kamena uyu mwaka wa 2023, MTN Rwanda yatangiye umushinga wiswe “21 Days of Yello Care” ugamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato, mu kubaha ubumenyi ndetse n’ubushobozi bw’amafaranga, kugira ngo bazavemo ba rwiyemezamirimo bakomeye.

Bodibe avuga ko ibyagezweho muri iki kimwe cya kabiri cy’umwaka, ari umusaruro w’ibikorwa bigamije gushaka ibisubizo mu by’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ati “Ibikorwa byacu biracyakomeje gushinga imizi ku ntego za 2025 zizatuganisha gukomeza kuba ikigo cy’itumanaho kiyoboye ibindi mu Rwanda. Gutangiza Network ya 4G bizatuma duha serivisi nziza abakiliya, no gukomeza gufasha abantu kubona serivisi zigezweho na interineti.”

Mu kindi gice cy’uyu mwaka, MTN Rwanda izakomeza gushora imari mu bikorwa byo kwagura imiyoboro yayo, kandi ikabasha kugera kuri 99,99% by’Abaturarwanda mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Mu muhango unogeye ijisho Perezida Kagame yahaye ikaze umushyitsi uri mu Rwanda (AMAFOTO)

Next Post

Havumbuwe ibyumvikanamo inkuru nziza ku Banyafurika byerecyeye indwara ihitana benshi kurusha izindi

Related Posts

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
09/08/2025
1

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Havumbuwe ibyumvikanamo inkuru nziza ku Banyafurika byerecyeye indwara ihitana benshi kurusha izindi

Havumbuwe ibyumvikanamo inkuru nziza ku Banyafurika byerecyeye indwara ihitana benshi kurusha izindi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.