Sosiyeti y’itumanaho ‘MTN Rwanda’ yahembye amatsinda 25 y’abagore bafite imishinga yahize indi mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’umugore.
Amatsinda y’abagore yashyikirijwe ibihembo mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje ni 12, yabiherewe mu Mujyi wa Kigali, mu gihe andi 13 azasangwa hirya no hino mu Gihugu aho akorera yose hamwe akaba 25.
Aya matsinda akora imishinga iri mu byiciro by’ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori n’ikoranabuhanga mu buryo butanga icyizere cyo gutera imbere.
Ibi bihembo byatanzwe mu marushwa yiswe ‘MTN Connect Women in Business 2025’ akorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’Umuryango Nyarwanda w’Ivugabutumwa (AEE-Rwanda) ushamikiye ku Itorero ry’Abangilikani.
Ntawarutimana Igikundiro Janviere waje ahagarariye itsinda Indatwa ry’abantu bafite ubumuga ryorora inkoko, we n’itsinda rye batsindiye igihembo cya Miliyoni 2 Frw zizabafasha kwagura umushinga wabo.
Yagize ati “Iki gihembo cy’amafaranga kizadufasha kwagura ibikorwa byacu. Twagaburaga inkoko bigoye ariko ubu tugiye kubona inyungu nyinshi kuko tugiye kwagura amarembo tugere no mu Ntara.”
Ibihembo bahabwa by’amafaranga bishorwa mu mishinga yabo, hagamijwe kuyagura ngo ikomeze kubateza imbere.
Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, avuga ko aya mashurushanwa yitabirwa n’abagore agamije kubashyigikira mu iterambere ryabo.
Ati “Impamvu dukora ibi bikorwa ni ugushyigikira Leta muri gahunda zo guteza imbere umuturage tukibuka ko umugore ari ku isonga, ikindi turasaba abagore batari mu matsinda kuyajyamo kuko ni yo ashobora kukuzamura akaguhindurira amateka.”
Umunyamabanga Nshingwabikora w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Umubyeyi Marie Mediatrice ahamagarira abagore gutinyuka guhanga udushya mu ishoramari kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.
Sosiyeti ya MTN Rwanda igaragaza ko isura aba bagore yahembye aho bakorera kugira ngo ibahe ubujyanama. Iyi sosiyeyi ifata inyungu ingana na 1% ikura muri servisi itanga ikayigenera ibikorwa biteza imbere abaturage mu bukungu n’iterambere.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10