Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAFOTO: Mu birori binogeye ijisho Perezida Kagame na Madamu bitabiriye umusangiro w’Abanyacubahiro mu Bufaransa

radiotv10by radiotv10
05/10/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAFOTO: Mu birori binogeye ijisho Perezida Kagame na Madamu bitabiriye umusangiro w’Abanyacubahiro mu Bufaransa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu Bufaransa, bitabiriye igikorwa cyo kwakira ku meza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma cyayobowe na Perezida Emmanuel Macron ma Madamu we Brigitte Macron.

Ni umusangiro wabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024, wabereye mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa ‘Élysée Palace’.

Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda mu ijoro ryacyeye, yavuze ko “muri uyu mugoroba muri Élysée Palace, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igikorwa cyo kwakirwa ku meza na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Madamu Brigitte Macron mu rwego rwo guha icyubahiro Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, kimwe n’abandi banyacyubahiro bitabiriye Ihuriro rya 19 rya Francophonie.”

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye ibi birori by’umusangiro, babanzaga kunyura kuri tapi itukura, mu birori binogeye ijisho, byumwihariko Umukuru w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame bagaragarijwe urugwiro rwinshi ubwo bitabiraga iki gikorwa.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye ibi birori nyuma y’amasaha macye banitabiriye itangizwa ry’iyi Nama ya 19 yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024.

Mu gutangiza iyi nama, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Umunyarwandakazi Madamu Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko Francophonie atari Umuryango w’Abanyafurika nk’uko bivugwa na bamwe, ahubwo ko ari Umuryango w’abatuye Isi.

Mushikiwabo kandi yavuze ko ururimi rw’Igifaransa rutari mu ipiganwa n’urw’icyongereza nk’uko byakunze kuvugwa, ahubwo ko zombi ari indimi zuzuzanya kandi ko n’ikimenyimenyi Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland na we ari mu bitabiriye iyi nama.

Bishimiwe cyane

Ni ibirori byabereye muri Élysée Palace
Byari binogeye ijisho mu cyubahiro cy’Abakuru b’Ibihugu
Mbere y’iki gikorwa bari bitabiriye itangizwa ry’inama ya Francophonie

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 3 =

Previous Post

Congo: Abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ubwato bwarohamye mu Kivu bikubye kane

Next Post

Hagaragajwe icyuho gikabije cy’umusaruro w’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe icyuho gikabije cy’umusaruro w’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda

Hagaragajwe icyuho gikabije cy’umusaruro w’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.