Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu Bufaransa, bitabiriye igikorwa cyo kwakira ku meza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma cyayobowe na Perezida Emmanuel Macron ma Madamu we Brigitte Macron.
Ni umusangiro wabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024, wabereye mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa ‘Élysée Palace’.
Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda mu ijoro ryacyeye, yavuze ko “muri uyu mugoroba muri Élysée Palace, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igikorwa cyo kwakirwa ku meza na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Madamu Brigitte Macron mu rwego rwo guha icyubahiro Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, kimwe n’abandi banyacyubahiro bitabiriye Ihuriro rya 19 rya Francophonie.”
Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye ibi birori by’umusangiro, babanzaga kunyura kuri tapi itukura, mu birori binogeye ijisho, byumwihariko Umukuru w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame bagaragarijwe urugwiro rwinshi ubwo bitabiraga iki gikorwa.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye ibi birori nyuma y’amasaha macye banitabiriye itangizwa ry’iyi Nama ya 19 yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024.
Mu gutangiza iyi nama, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Umunyarwandakazi Madamu Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko Francophonie atari Umuryango w’Abanyafurika nk’uko bivugwa na bamwe, ahubwo ko ari Umuryango w’abatuye Isi.
Mushikiwabo kandi yavuze ko ururimi rw’Igifaransa rutari mu ipiganwa n’urw’icyongereza nk’uko byakunze kuvugwa, ahubwo ko zombi ari indimi zuzuzanya kandi ko n’ikimenyimenyi Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland na we ari mu bitabiriye iyi nama.
RADIOTV10