Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu buryo bwihuse u Burundi bwohereje muri Congo abandi bakomando nyuma y’iminsi micye hari abagiyeyo

radiotv10by radiotv10
16/03/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Mu buryo bwihuse u Burundi bwohereje muri Congo abandi bakomando nyuma y’iminsi micye hari abagiyeyo
Share on FacebookShare on Twitter

Abandi basirikare b’Igihugu cy’u Burundi, boherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basangayo bagenzi babo bagiye kuhamara ibyumweru bibiri mu butumwa bw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Nkuko tubikesha ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aba basirikare b’inyongera, bageze i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe ndetse no kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023.

Ubuyobozi bwa EACRF buvuga ko aba basirikare b’inyongera b’u Burundi “Bazasanga bagenzi babo bamaze koherezwa i Sake muri Teritwari ya Masisi.”

Ubutumwa bw’ubuyobozi bw’izi ngabo za EACRF, bukomeza bugira buti “Koherezwa kwabo mu bice bya Kirolirwe na Kitshana bizatuma hakomeza kubaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.”

Aba basirikare b’inyongera bagiye basanga bagenzi babo bagiye kumara ibyumweru bibiri bageze muri Congo, aho itsinda rya mbere ryari rigizwe n’abasirikare b’u Burundi 30 bageze i Goma tariki 05 Werurwe.

Icyo gihe ubwo aba basirikare 30 bageraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangajwe ko hari abandi 70 bagombaga na bo kuhagera bakoresheje inzira y’ubutaka ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Karere ka Rubavu.

Aba basirikare 70, bucyeye bwaho na bo bageze i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basangayo bagenzi babo 30 bari baharaye nyuma yo kuhagezwa n’indege.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 18 =

Previous Post

Ibyo umunyarwenya w’Umunyarwanda yakoreye Abanya-Nigeria ntibazabyibagirwa

Next Post

Uwageze bwa mbere ku mugore bikekwa ko yishwe n’umugabo we yavuze ibiteye agahinda

Related Posts

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
20/01/2026
0

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yabwiye abaturage ko intsinzi ikomeye yabonye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka igaragaza ubuhangange bw’ishyaka rye,...

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

by radiotv10
19/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko impugenge ryagaragaje niriramuka rirekuye Umujyi wa Uvira, zahise...

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na we yashimiye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku bw’intsinzi ye yo kongera...

IZIHERUKA

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair
AMAHANGA

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwageze bwa mbere ku mugore bikekwa ko yishwe n’umugabo we yavuze ibiteye agahinda

Uwageze bwa mbere ku mugore bikekwa ko yishwe n’umugabo we yavuze ibiteye agahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.