Mu buryo bwihuse uwari umunyamakuru wiyeguriye umuziki agiye gukora ibishoborwa n’abawumazemo igihe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago wahoze ari umunyamakuru wamamaye mu gukora ibiganiro kuri YouTube, akaba yariyeguriye ubuhanzi amazemo umwaka umwe, agiye guhita amurika album ye ya mbere, ndetse imyiteguro y’igitaramo ikaba igeze kure.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, ni bwo umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago yatangiye umuziki ndetse atungura benshi bari baramumenye ari mu itangazamakuru.

Izindi Nkuru

Kuva icyo gihe yakomeje gukora indirimbo nyinshi zanakunzwe na benshi, nk’iyo yahereyeho yitwa ‘Suwejo’, yanitiriye izina ry’iyi alubumu azamurika mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2023.

Igitaramo cyo kumurika iyi album yise ‘SUWEJO’ kizaba tariki 22 ukuboza 2023, mu ihema rya KCEV hazwi nka Camp Kigali.

Mu rwego rwo gususurutsa abakunzi be bihagije, Yago yatangaje urutonde rw’abahanzi biteganyijwe ko bazamufasha gususurutsa imbaga izaba yitabiriye ibi birori, barimo na Dj PhilPeter, MC Anitha Pendo, Levixone wo muri Uganda, Double Jay na Kilikou Akili b’i Burundi, Bushali, Aline Gahongayire, Niyo Bosco na Chriss Eazy.

Yago Pon Dat uherutse gusezera burundu umwuga w’itangazamakuru, agiye gushyira hanze iyi album ye ya mbere, aho kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo 11, hakaba n’izindi ebyiri ziri kuri iyi Album zitarajya hanze.

Album ya Yago yayise Suwejo
Yahoze ari umunyamakuru ubu yiyeguriye umuziki

Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru