Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwongeye indi kompanyi itwara abagenzi mu zisanzwe zikorera mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucye bw’imodoka.
Kompanyi yemerewe kwiyongera mu zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ni iya Yahoo Car Express Ltd isanzwe yerecyeza mu bindi bice by’Igihugu.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), mu itangazo bwashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, buvuga ko imodoka z’iyi kompanyi zizajya zitwara abagenzi bakoresha umuhanda Bwerankoli- Dowtown ufite nimero 205.
RURA ivuga ko “Ibi bikozwe mu rwego rwo kunganira imodoka zisanzwe zitwara abagenzi zidahagije mu Mujyi wa Kigali, ndetse iyi gahunda yo kongera imodoka izakomereza no ku yindi mihanda ifite imodoka nke uko hazajya haboneka izo kuhakorera.”
Imodoka za Yahoo Car Express Ltd zongewe mu zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’amezi abiri hongewemo iza Volcano zikorera mu bice bimwe byo mu Mujyi wa Kigali, aho zatangiye gukora tariki 08 Kanama 2022.
Mu nama yahuje Ibihugu bitandatu (u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Egypt na Ethiopia), iherutse kubera i Kigali yari igamije kwigira hamwe uburyo bwo kunoza imiturire ku buryo n’urwego rwo gutwara abagenzi rworoha, Umujyi wa Kigali watunzwe agatoki ku bibazo byo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Ikigo Mpuzamahanga ITDP (The Institute for Transportation and Development Policy) gishinzwe Iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu, cyagaragaje ko nubwo mu Mujyi wa Kigali hashyizwemo imodoka nini zitwara abagenzi ariko zikiri nke bigatuma abagenzi bamara umwanya munini muri za gare bazitegereje.
RADIOTV10