Nyuma y’amasaha macye hakozwe impinduka mu buyobozi bukuru bwa RDF, Umugaba Mukuru mushya, Lt Gen Mubarakh Muganga ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka mushya, Maj Gen Vincent Nyakarundi, bahise batangira inshingano, nyuma y’uko habayeho ihererekanyabubasha ry’inshingano.
Uku guhererekanya ububasha bw’inshingano, kwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kamena 2023, nyuma y’amasaha macye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, akoze izi mpinduka.
Itangazo dukesha ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki 06 Kamena, rivuga ko “Umugaba Mukuru wa RDF mushya, Lt Gen Mubarakh Muganga n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi, batangiye inshingano zabo uyu munsi nyuma yo guhererekanya ububasha mu muhango wabereye ku cyicaro cya RDF ku Kimihurura.”
Ni umuhango kandi wanitabiriwe na bamwe mu Bajenerali ba RDF ndetse na bamwe mu bandi basirikare bakuru b’Abofisiye.
Aba bayobozi Bakuru muri RDF, batangiye inshingano nshya, nyuma y’amasaha macye, bazihawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, wanashyizeho Minisitiri w’Umutekano mushya, ari we Juvenal Marizamunda wasimbuye Maj Gen Albert Murasira.
Perezida Paul Kagame kandi yanakoze izindi mpinduka, nko kuba Colonel Francis Regis Gatarayiha yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Rwanda, na we wanagaragaye muri uyu muhango wabaye none ku wa Kabiri.
RADIOTV10