Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu mafoto: Icyahise gikurikira impinduka zikomeye mu buyobozi bwo hejuru muri RDF

radiotv10by radiotv10
06/06/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Mu mafoto: Icyahise gikurikira impinduka zikomeye mu buyobozi bwo hejuru muri RDF
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’amasaha macye hakozwe impinduka mu buyobozi bukuru bwa RDF, Umugaba Mukuru mushya, Lt Gen Mubarakh Muganga ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka mushya,  Maj Gen Vincent Nyakarundi, bahise batangira inshingano, nyuma y’uko habayeho ihererekanyabubasha ry’inshingano.

Uku guhererekanya ububasha bw’inshingano, kwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kamena 2023, nyuma y’amasaha macye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, akoze izi mpinduka.

Itangazo dukesha ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki 06 Kamena, rivuga ko “Umugaba Mukuru wa RDF mushya, Lt Gen Mubarakh Muganga n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi, batangiye inshingano zabo uyu munsi nyuma yo guhererekanya ububasha mu muhango wabereye ku cyicaro cya RDF ku Kimihurura.”

Ni umuhango kandi wanitabiriwe na bamwe mu Bajenerali ba RDF ndetse na bamwe mu bandi basirikare bakuru b’Abofisiye.

Aba bayobozi Bakuru muri RDF, batangiye inshingano nshya, nyuma y’amasaha macye, bazihawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, wanashyizeho Minisitiri w’Umutekano mushya, ari we Juvenal Marizamunda wasimbuye Maj Gen Albert Murasira.

Perezida Paul Kagame kandi yanakoze izindi mpinduka, nko kuba Colonel Francis Regis Gatarayiha yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Rwanda, na we wanagaragaye muri uyu muhango wabaye none ku wa Kabiri.

Ubwo Umugaba Mukuru wa RDF mushya n’ucyuye Igihe bashyiraga umukono ku guhererekanya ububasha bw’inshingano
Umugaba Mukuru yahererekanyije ububasha n’umusimbuye Maj Gen Vincent Nyakarundi

Umuhango warimo abandi Bajenerali muri RDF

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 9 =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Umusirikare mukuru muri RDF yinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali

Next Post

Uregwa kwica umugore we yavugiye mu ruhame icyo yamuhoye cyatunguye benshi

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uregwa kwica umugore we yavugiye mu ruhame icyo yamuhoye cyatunguye benshi

Uregwa kwica umugore we yavugiye mu ruhame icyo yamuhoye cyatunguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.