Sunday, September 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Amateka yiyandikiye i Rwanda: Mu maso y’Isi yose rurangiranwa Pogačar yegukanye Shampiyona y’Amagare yakurikiwe bidasanzwe

radiotv10by radiotv10
28/09/2025
in SIPORO
0
Amateka yiyandikiye i Rwanda: Mu maso y’Isi yose rurangiranwa Pogačar yegukanye Shampiyona y’Amagare yakurikiwe bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu isiganwa ryagaragayemo amazina ayoboye andi mu mukino w’amagare, Umunya-Slovania Tadej Pogačar usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi, ashimangiye ko ari umwami w’Abami mu kunyonga igare, yegukana Shampiyona y’Isi, yaberaga i Kigali mu Rwanda ikiniwe bwa mbere ku Mugabane wose wa Afurika.

Abanyarwanda, Abanyafurika baturutse mu Bihugu binyuranye, Abanyamerika, Abanyaburayi, Abanyaziya, n’abaturutse mu zindi nguni zose z’Isi, bitwaje amabendera y’Ibihugu hafi ya byose byitabiriye iri rushanwa, bari babucyereye, bajya mu ntanzi z’imihanda yose yakiniwemo iri siagwa ryapfundikiye iyi Shampiyona y’Isi.

Ku munsi wa munani wa Shampiyona y’Isi y’Amagare, hakinwe icyiciro cy’abagabo cyatangiranye abakinnyi 162, aho bakoze intera y’Ibilometero 267,5 babanje gutangirira kuri Kigali Convention Center, bakabanza kuzenguruka inshuro icyenda (9) mu bice birimo Gishushu, Nyarutarama, Kimihurura ahari hazwi nko kwa Migone ariko ubu hamaze kwitirirwa kwa Pogačar, bagasubira kuri KCC.

Nyuma yo kuzenguruka inshuro icyenda, bahise berecyeza i Karama banyuze Nyabugogo, bakazamuka kuri Ruliba n’i Karama, aho basangaga abantu ibihumbi n’ibihumbi babategereje byumwihariko i Nyabugogo hari hakubise huzuye.

Abanje kugaragaza ubuhanga bwe budasanzwe mu kunyonga igare, Umunya-Slovania Tadej Pogačar nimero ya mbere ku Isi mu mukino w’amagare, yahagurukiye igare, yanikira abandi, ahita akurikirwa n’Umunya-Mexico Isaac del Toro bakinana mu ikipe ya UAE Team Emirates XRG, banamanukanye Nyamirambo bakanazamukana ku gasozi gaterera kurusha utundi ahazwi nko kwa Mutwe.

Aka gasozi bazamutse ari bonyine, byatumye bakomeza kuyobora isiganwa, ndetse bagera kuri Kigali Convention Center bakiyoboye, ubundi batangira kongera kuzenguruka inshuro zari zisigaye.

Umubiligi Remco Evenepoel na we wahabwaga amahirwe yo kwigukana iyi Shampiyona, ubwo yasatiraga kuri KCC, yabanje guhindura igare, ariko ryaje kumutenguha bamaze kuzenguruka inshuro imwe, agasaba ubufasha kugira ngo bamusubize iryo yajyanye i Karama, ariko bagatinda kurimushyikiriza, byageze aho akanafata icyemezo cyo guhagarara kuko irindi ryari ryagize ikibazo, akanagaragaza umujinya mwinshi ko bari kumutindira.

Babanje kuzenguruka izindi nshuro esheshatu zari zisigaye, Umunya-Slovania Tadej Pogačar yegukanye iyi Shampiyona y’Isi y’amagare akoresheje amasaha 6:21’:20

Uretse uyu Munya- Slovania wegukanye Umudali wa Zahabu, ku mwanya wa kabiri haje Umubiligi, Remco Evenepoel na we wahabagwaga amahirwe ko ashobora kwegukana iyi shampiyona, aho we yegukanye umudali wa Feza arushwa umunota 01′:28” na Pogačar.

Ku mwanya wa gatatu haje Umunya-Ireland Ben Healy waje asigwa iminota 02′:13” aho na we yakunze guhatana cyane n’Umunya-Denmark Mattias Skjelmose, akaza kumusiga mu bilometeri bitanu bya nyuma, ariko na we akaza kwegukana umwanya wa gatatu, aho we yarushijwe iminota 2′:53”.

Indi myanya yo mu bakinnyi icumi ba mbere:

4: Mattias Skjelmose (Denmark) +2:53
5: Toms Skujins (Latvian) +6:41
6: Giulio Ciccone (Italia) +6:47
7:Isaac del Toro Romero (Mexico) +6:47
8: Juan Ayuso Pesquera (Espagne) +6:47
9: Afonso Eulalio (Portugal) +7:06
10: Thomas Pidcock (Great Britain) +9:05

Ni mu gihe bakinnyi batandatu b’Abanyarwanda bari batangiye iri rushanwa, nta n’umwe wabashije kurisoza, aho Shemu Nsengiyumva wari wabashije kwerecyeza i Karama, ari we wavuyemo bwa nyuma.

Ni na ko byagenze ku Bihugu hafi ya byose byo ku Mugabane wa Afurika, aho Umukinnyi wabashije gusoza wo kuri uyu Mugabane, ari Umunya-Eritrea Amanuel Ghebrezghbier wenyine, mu gihe abandi benshi bavuyemo hatarabaho kwerecyeza i Karama.

Ubwo abakinnyi bari bahagurutse

Mu mihanda ya Kigali, Ababiligi n’Abanya-Slovania bakomeje kuyobora irushanwa
Tadej Pogačar ubwo yari yamaze kwanikira abandi
Yegukanye iyi shampiyona y’Isi y’Amagare

Umubiligi Remco Evenepoel yegukanye umwanya wa kabiri
Umunyarwanda Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ nubwo atabashije kurangiza, ariko na we ari mu bigaragaje

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 2 =

Previous Post

Amashirakinyoma kuri Video yatumye umugabo ahabwa urw’amenyo kubera iby’imperuka n’ibyo benshi batamenye

Related Posts

Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

by radiotv10
27/09/2025
0

Umunya-Espagne Ostiz Taco Paula yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa mu muhanda mu cyiciro cy’abangavu batarengeje imyaka 19, noneho Umunyafurikakazi...

Hasobanuwe iby’uburwayi bwari amayobera bw’umukinnyi ngenderwaho wa APR utazakina imikino ibiri ya Pyramids

Hasobanuwe iby’uburwayi bwari amayobera bw’umukinnyi ngenderwaho wa APR utazakina imikino ibiri ya Pyramids

by radiotv10
27/09/2025
0

Umutoza wa APR FC, Umunya-Maroc Abderrahim Taleb yakomoje ku burwayi bwa rutahizamu w’iyi kipe Umunya-Burkina Faso Cheikh Djibril Ouattara wafashwe...

Amakuru agezweho-Amagare: Umutaliyani yegukanye Shampiyona y’Isi ibera mu Rwanda y’abatarengeje imyaka 23

Amakuru agezweho-Amagare: Umutaliyani yegukanye Shampiyona y’Isi ibera mu Rwanda y’abatarengeje imyaka 23

by radiotv10
26/09/2025
0

Umutaliyani Lorenzo Mark Finn, w’imyaka 18 yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali mu cyiciro cy’abasore batarengeje imaka 23,...

Ubutumwa buturuka muri Rayon muri Tanzania ku bafana bayo n’Abanyarwanda muri rusange

Ubutumwa buturuka muri Rayon muri Tanzania ku bafana bayo n’Abanyarwanda muri rusange

by radiotv10
26/09/2025
0

Umutoza wa Rayon Sports n’umwe mu bakinnyi b’iyi kipe ubu iri kubarizwa i Dar es Salaam muri Tanzania, barasezeranya abakunzi...

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

by radiotv10
26/09/2025
0

Umwongereza Harry Hudson w'imyaka 17 yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu ngimbi z’abatarengeje imyaka 19 mu cyiciro cyo gusiganwa mu muhanda,...

IZIHERUKA

Amateka yiyandikiye i Rwanda: Mu maso y’Isi yose rurangiranwa Pogačar yegukanye Shampiyona y’Amagare yakurikiwe bidasanzwe
SIPORO

Amateka yiyandikiye i Rwanda: Mu maso y’Isi yose rurangiranwa Pogačar yegukanye Shampiyona y’Amagare yakurikiwe bidasanzwe

by radiotv10
28/09/2025
0

Amashirakinyoma kuri Video yatumye umugabo ahabwa urw’amenyo kubera iby’imperuka n’ibyo benshi batamenye

Amashirakinyoma kuri Video yatumye umugabo ahabwa urw’amenyo kubera iby’imperuka n’ibyo benshi batamenye

28/09/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

What Rwandans expect from the new Digital ID to be issued next year

27/09/2025
Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

27/09/2025
Hasobanuwe iby’uburwayi bwari amayobera bw’umukinnyi ngenderwaho wa APR utazakina imikino ibiri ya Pyramids

Hasobanuwe iby’uburwayi bwari amayobera bw’umukinnyi ngenderwaho wa APR utazakina imikino ibiri ya Pyramids

27/09/2025
Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

28/09/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amateka yiyandikiye i Rwanda: Mu maso y’Isi yose rurangiranwa Pogačar yegukanye Shampiyona y’Amagare yakurikiwe bidasanzwe

Amashirakinyoma kuri Video yatumye umugabo ahabwa urw’amenyo kubera iby’imperuka n’ibyo benshi batamenye

What Rwandans expect from the new Digital ID to be issued next year

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.