• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Amakuru agezweho-Amagare: Umutaliyani yegukanye Shampiyona y’Isi ibera mu Rwanda y’abatarengeje imyaka 23

radiotv10by radiotv10
26/09/2025
in SIPORO
0
Amakuru agezweho-Amagare: Umutaliyani yegukanye Shampiyona y’Isi ibera mu Rwanda y’abatarengeje imyaka 23
Share on FacebookShare on Twitter

Umutaliyani Lorenzo Mark Finn, w’imyaka 18 yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali mu cyiciro cy’abasore batarengeje imaka 23, akaba ari na we muto mu basiganwaga muri iki cyiciro.

Lorenzo Mark Finn yegukanye uyu Mudali wa Zahabu ku gicamusi cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo aba basore bakoraga intera y’Ibilometero 164,6, akaba yawegukanye akoresheje amasaha 3:57’27”.

Mu bakinnyi 121 basiganwaga muri iki cyiciro, uyu Mutaliyani Lorenzo Mark Finn wegukanye umwanya wa mbere ni we muto muri aba bose. Muri aba 121, ababashije gusoza ni 66, mu gihe 65 batabashije kurisoza.

Ni mu Gihe ku mwanya wa Kabiri, hahe Umusuwisi Jan Huber warushijwe amasegona 31” n’uyu Mutaliyari wegukanye umwanya wa mbere.

Ku Mwanya wa gatatu haje Umunya-Autriche  Marco Schrettl warushijwe Umunota 1′:13”, na we waje akurikirwa n’Umunya-Espagne Hector Alvarez Martinez waje ku mwanya wa kane, aho we yarushijwe umunota 1′:38”.

Ku mwanya wa gatanu, haje Umunya-Pologne, Mateusz Gajdulewicz waje arushwa umunota 1′:42” na we wakurikiwe n’Umunya-Espagne Pau Marti Soriano ku mwanya wa gatandatu  we warushijwe iminota 2′:22”

Mu icumi ba mbere kandi, ku mwanya wa karindwi hane Umufaransa Victor Loulergue warushijwe iminota 2′:22”, ku mwanya wa munani haza Umusuwisi nanone Robin Donze warushijwe iminota 2′:24”.

Ni mu gihe ku mwanya wa cyenda haje Umunya-Espagne Adria Pericas Capdevila warushijwe iminota 2′:24”, na ho ku mwanya wa cumi haza Umunya-Ecuador Mateo Pablo Ramirez Torres warushijwe iminota 2′:24”.

Lorenzo Mark Finn ubwo yishimiraga kwegukana shampiyona y’Isi y’amagare
Ni we muto mu bakinnyi 121 basiganywe muri iki cyiciro

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Ibyamenyekanye ku bagaragaye bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ko muri Kigali

Next Post

Rusizi: Mudugudu warokotse jenoside wanze kwirutisha abandi yahawe inzu nyuma y’igihe kinini anyagirwa

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Rusizi: Mudugudu warokotse jenoside wanze kwirutisha abandi yahawe inzu nyuma y’igihe kinini anyagirwa

Rusizi: Mudugudu warokotse jenoside wanze kwirutisha abandi yahawe inzu nyuma y’igihe kinini anyagirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.