Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, buratangaza ko mu mwaka w’amashuri utaha muri iki cyiciro hazantangira gutangwa amasomo yo gukanika indenge na Gari ya Moshi.
Ni amasomo mashya atari asanzwe ari mu mfashanyigisho y’amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro yo mu Rwanda nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro, Umukunzi Paul.
Yagize ati “Nko gukanika indege na Gari ya Moshi ntabwo byari bisanzwe, ariko ni porogaramu nshya zirimo kuza muri TVET, kuko muzi ko mu ntumbero y’igihugu cyacu ibijyanye na Gali ya Moshi zigiye kuza mu Rwanda.”
Avuga ko kugira ngo nk’ibi bikorwa remezo bihambaye bigiye kuza mu Rwanda, bigomba guha amahirwe abana b’Abanyarwanda bityo ko bagomba gutegura abana bakaba bashobora nko kubaka imihanda ya Gari ya Moshi ndetse no kuzikanika.
Akomeza agira ati “Bashobora kwita ku bikorwa remezo byose bifite aho bihuriye na Gari ya Moshi.”
Avuga ko nk’amasomo ajyanye n’iby’indege na yo atajyaga atangwa mu Rwanda ariko ko igihe kigeze kugira ngo Abana b’Abanyarwanda na bo bige aya masomo.
Ati “Ni amasomo tutagiraga mu Rwanda, ariko na yo tugiye gutangiza ku rwego rwa Rwanda Polytechnic.”
Umukunzi Paul atangaza ko ubu hari gukorwa imfashanyigisho y’ayo masomo ndetse hanashakwa abarimu bo kuzayatanga kimwe n’ibikoresho kandi ko hari icyizere ko umwaka utaha w’amashuri bizaba byararangiye, aya masomo na yo agatangira gutangwa.
RADIOTV10