Umunyabigwi yajyanywe na FERWAFA kwerekwa abana bafite impano agezeyo asanga ni abasore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bakanyujijejo muri ruhago mpuzamahanga, Jose Maria Bakero wakiniye amakipe akomeye arimo FC Barcelona, yasabye FERWAFA kumwereka abana bato yazamura, bagiye kubamwereka asanga ni bakuru bahabanye n’abo mu kigero yifuza.

Jose Maria Bakero uri mu Rwanda kuva mu cyumweru gishize, yaje afitanye imishinga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) irimo iyo gufasha abana bakiri bato dore ko yanasabye kumuha abana bato bafite impano yo guconga ruhago.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Gashyantare 2022 yagiye kureba umupira wahuzaga amarerero y’umupira w’amaguru ya APR FC na Dream Team Academy.

Uyu mugabo ufite izina rikomeye muri ruhago mpuzamahanga, yatunguwe no gusanga abo bana bamweretse ari ingimbi kuko bari hagati y’imyaka 15 na 17 mu gihe we yifuza abafite imyaka 10.

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yahamije ko uyu munyabigwi atanyuzwe n’abana bamweretse.

Nizeyimana yagize ati “Arashaka abana b’imyaka 11 kuzamura. Aho twagiye dusura yarebaga umwana akatubaza ati ‘ese uyu afite imyaka ingahe?’. Hari aho twageze abona umwana muto cyane aramushima aramuhamagara anambwira ko yumvaga ari rwo rugero rw’abana twari bumwerekeje.”

Nizeyimana yakomeje agira ati “Inshuro nyinshi twaganiraga yambwiraga ati ‘ariko aba bana ni bakuru, abato bari he?’…tuzagerageza tubashakishe kuko u Rwanda si Igihugu kigira abantu bakuru gusa n’abana barahari ahubwo gahunda yo kubategura duhereye hasi ni yo ibura.”

Abo bamweretse yavuze ko ari bakuru

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru