• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu mboni z’amategeko Evode yagaragaje ingingo zikomeye zahonyowe habaho iby’Abakono

radiotv10by radiotv10
26/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Mu mboni z’amategeko Evode yagaragaje ingingo zikomeye zahonyowe habaho iby’Abakono
Share on FacebookShare on Twitter

Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bugomba gushingira ku isano muzi y’Ubunyarwanda bahuje, kandi ko buteganywa n’amahame remezo y’Itegeko Nshinga rihatse andi yose mu Rwanda, bityo ko ntakindi bukwiye kubangikanywa, ati “‘Ndi Umunyarwanda’ ntiwayihuza na ‘Ndi Umukono’.”

Ubumwe bw’Abanyarwanda bwongeye gutekerezwa kuva mu cyumweru gishize ubwo Umuryango RPF-Inkotanyi wamaganaga ibirori byiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” byabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze tariki 09 Nyakanga 2023.

Iyi ngingo kandi yanagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ya RPF yateranye ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2023, aho abayobozi b’Umuryango ndetse n’abanyamuryango banenze bamwe muri bo babaciye ruhinganyuma bakajya gukora iki gikorwa kidatanga urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Senateri Evode Uwizeyimana usanzwe ari n’impuguke mu by’amategeko, avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bushingiye ku mahame atandatu ateganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, yiyemejwe na Leta y’u Rwanda ko agomba kugenga imibereho y’Abanyarwanda.

Ati “Ihame remezo rya kabiri Leta yiyemeje, rivuga ko Leta yiyemeje kurandura amacakubiri ayo ari yo yose, yaba ashingiye ku bwoko, ku Karere ndetse n’ibindi.”

Akomeza avuga ko mu ngingo ya 10 y’iri Tegeko Nshinga ivuga kuri iri hame, “Igashimangira icyitwa ubumwe bw’Abanyarwanda. Ni ukuvuga ko ari bwo bugomba gushyirwa imbere.”

Anagaruka ku byagiye bikosorwa muri politiki y’u Rwanda byari bishingiye ku gucamo ibice Abanyarwanda, atanga ingero z’ishyaka ryitwaga PDC (Parti Democratique Chretien), riharanira Demokarasi ya Gikirisitu, ndetse n’ishyaka ryitwaga PDI (Parti Democratique Islamique) riharanira Demokarasi ya Kisilamu.

Ati “Ayo mashyaka yose yagiye ahindura amazina kugira ngo adakomeza gushingira kuri bya bintu bibujijwe.”

 

‘Ndi Umunyarwanda’ ntiwayihuza na ‘Ndi Umukono’

Senateri Evode Uwizeyimana kandi agaruka ku biherutse kubaho byo ‘Kwimika Umutware w’Abakono’, yavuze ko ibikorwa byose bicamo Abanyarwanda ibice, binyuranyije n’irindi hame rya ‘Ndi Umunyarwanda’ risanzwe ari umuzi wo kongera kubaho k’u Rwanda, kandi ko ntakindi bikwiye kubangikanywa.

Ati “Ndi Umunyarwanda ntakuntu wayihuza na ndi Umunyanduga, Ndi Umunyarwanda ntabwo wayihuza na ndi Umukono, ntabwo mbona aho byahurira, […] ndi Umunyarwanda ntabwo wayihuza na ndi Umucyaba.”

Hon Evode kandi avuga ko n’ibyemezo byose bifatwa na Perezida birimo gushyiraho abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, “Iteka Itegeko Nshinga rimuhamagarira kwita ku bumwe bw’Abanyarwanda.”

Evode Uwizeyimana anagaruka kandi ku nkingi eshatu zatanzwe n’Umukuru w’Igihugu zigomba kugenderwaho n’Abanyarwanda bose, ari zo “Ubumwe bw’Abanyarwanda [Unity], kubazwa inshingano [Accountability] no gutekereza mu buryo bwagutse [think big].”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − eleven =

Previous Post

Hamenyekanye icyatumye Mushikiwabo asubika kujya muri DRCongo bitunguranye

Next Post

Huye: Ibisobanuro bitunguranye by’uwatinyutse umutungo wa Leta akawigabiza

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Huye: Ibisobanuro bitunguranye by’uwatinyutse umutungo wa Leta akawigabiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.