Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu mboni z’amategeko Evode yagaragaje ingingo zikomeye zahonyowe habaho iby’Abakono

radiotv10by radiotv10
26/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Mu mboni z’amategeko Evode yagaragaje ingingo zikomeye zahonyowe habaho iby’Abakono
Share on FacebookShare on Twitter

Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bugomba gushingira ku isano muzi y’Ubunyarwanda bahuje, kandi ko buteganywa n’amahame remezo y’Itegeko Nshinga rihatse andi yose mu Rwanda, bityo ko ntakindi bukwiye kubangikanywa, ati “‘Ndi Umunyarwanda’ ntiwayihuza na ‘Ndi Umukono’.”

Ubumwe bw’Abanyarwanda bwongeye gutekerezwa kuva mu cyumweru gishize ubwo Umuryango RPF-Inkotanyi wamaganaga ibirori byiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” byabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze tariki 09 Nyakanga 2023.

Iyi ngingo kandi yanagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ya RPF yateranye ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2023, aho abayobozi b’Umuryango ndetse n’abanyamuryango banenze bamwe muri bo babaciye ruhinganyuma bakajya gukora iki gikorwa kidatanga urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Senateri Evode Uwizeyimana usanzwe ari n’impuguke mu by’amategeko, avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bushingiye ku mahame atandatu ateganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, yiyemejwe na Leta y’u Rwanda ko agomba kugenga imibereho y’Abanyarwanda.

Ati “Ihame remezo rya kabiri Leta yiyemeje, rivuga ko Leta yiyemeje kurandura amacakubiri ayo ari yo yose, yaba ashingiye ku bwoko, ku Karere ndetse n’ibindi.”

Akomeza avuga ko mu ngingo ya 10 y’iri Tegeko Nshinga ivuga kuri iri hame, “Igashimangira icyitwa ubumwe bw’Abanyarwanda. Ni ukuvuga ko ari bwo bugomba gushyirwa imbere.”

Anagaruka ku byagiye bikosorwa muri politiki y’u Rwanda byari bishingiye ku gucamo ibice Abanyarwanda, atanga ingero z’ishyaka ryitwaga PDC (Parti Democratique Chretien), riharanira Demokarasi ya Gikirisitu, ndetse n’ishyaka ryitwaga PDI (Parti Democratique Islamique) riharanira Demokarasi ya Kisilamu.

Ati “Ayo mashyaka yose yagiye ahindura amazina kugira ngo adakomeza gushingira kuri bya bintu bibujijwe.”

 

‘Ndi Umunyarwanda’ ntiwayihuza na ‘Ndi Umukono’

Senateri Evode Uwizeyimana kandi agaruka ku biherutse kubaho byo ‘Kwimika Umutware w’Abakono’, yavuze ko ibikorwa byose bicamo Abanyarwanda ibice, binyuranyije n’irindi hame rya ‘Ndi Umunyarwanda’ risanzwe ari umuzi wo kongera kubaho k’u Rwanda, kandi ko ntakindi bikwiye kubangikanywa.

Ati “Ndi Umunyarwanda ntakuntu wayihuza na ndi Umunyanduga, Ndi Umunyarwanda ntabwo wayihuza na ndi Umukono, ntabwo mbona aho byahurira, […] ndi Umunyarwanda ntabwo wayihuza na ndi Umucyaba.”

Hon Evode kandi avuga ko n’ibyemezo byose bifatwa na Perezida birimo gushyiraho abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, “Iteka Itegeko Nshinga rimuhamagarira kwita ku bumwe bw’Abanyarwanda.”

Evode Uwizeyimana anagaruka kandi ku nkingi eshatu zatanzwe n’Umukuru w’Igihugu zigomba kugenderwaho n’Abanyarwanda bose, ari zo “Ubumwe bw’Abanyarwanda [Unity], kubazwa inshingano [Accountability] no gutekereza mu buryo bwagutse [think big].”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 17 =

Previous Post

Hamenyekanye icyatumye Mushikiwabo asubika kujya muri DRCongo bitunguranye

Next Post

Huye: Ibisobanuro bitunguranye by’uwatinyutse umutungo wa Leta akawigabiza

Related Posts

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

IZIHERUKA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha
MU RWANDA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Huye: Ibisobanuro bitunguranye by’uwatinyutse umutungo wa Leta akawigabiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.