Umubare w’ibirego byo gutandukana kw’abashakanye mu Rwanda mu mwaka wa 2023-2024, wagabanutseho 7% ugereranyije n’ibyagaragaye mu mwaka wa 2022-2023.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza, igaragaza ko imanza z’abashakanye batse gatanya muri uyu mwaka wa 2023-2024, ari 2 833 zivuye kuri 3 075 zariho umwaka ushize wa 2022-2023.
Iyi mibare igaragaye mu gihe higeze kugaragara itumbagira rikabije ry’abashakanye batandukanye, bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo gucana inyuma ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iri gabanuka rishimishije ry’imibare y’abatandukanye muri uyu mwaka wa 2023-2024, ryatewe n’Itegeko rishya ry’Umuryango rya 2024, ryaje nyuma yuko mu myaka itanu ishize habayeho ubutane bwo ku kigero cyo hejuru.
Muri 2018, Inkiko zo mu Rwanda zemeje ubutane 1 311, ariko mu mwaka wakurikiyeho wa 2019, iyi mibare yaratumbagiye igera ku 8 941.
Muri 2020, inkiko zakiriye ibirego bya gatanya 3 213, mu gihe muri 2021-2022 hatanzwe gatanya zingana na 3 322.
Imwe mu mpamvu yari yatumye habaho ririya zamuka rikabije rya gatanya, ni bamwe mu basezeranaga n’abo bashakanaga, babakurikiyeho imitungo, aho itegeko ryariho icyo gihe ryemereraga abantu kuba bagabana imitungo bakaringaniza kabone nubwo babaga bamaranye imyaka ibiri, mu gihe iry’ubu risaba imyaka itanu.
Mu ngingo ya 156 y’itegeko rishya ry’Umuryango, igika cyayo cya mbere, kigira iti “Iyo ivangamutungo rusange riseshwe ku mpamvu z’ubutane cyangwa guhindura uburyo bw’imicungirey’umutungo, abari barashyingiranywe bagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana cyangwa ku bundi buryo bumvikanyeho. Icyakora, bisabwe n’umwe mu bashyingiranywe bataramara imyaka itanu babana, mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, urukiko rushobora gutegeka ko abashyingiranywe batagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho, buri wese agahabwa ibihwanye n’uruhare rwe ku mitungo.”
Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi, avuga ko kuba harafashwe ingamba zo kunga no kuganiriza abashakanye mbere yuko bajya mu Rukiko, biri mu byatanze umusaruro mu igabanuka ry’iyi mibare ya gatanya.
Yavuze kandi ko amadini n’amatorero, biri mu byagize uruhare runini mu kunga abashakanye kandi akaba akomeje gutanga inyigisho zo kunga ubumwe mu miryango n’abashakanye.
Mutabazi Harrison avuga ko byagaragaye ko gatanya ziganje mu bashakanye bakiri bato, mu gihe mu bakuze bidakunze kubaho.
Ati “Ntabwo navuga ikigerero cy’imyaka nyirizina birimo kugira ngo ntayobya abantu, ariko ntabwo gatanya zikunze kuba mu bashakanye bakuze ugereranyije n’abakiri bato.”
Inzobere mu mibanire y’abantu, zivuga kandi ko gatanya zigenda ziteza ibibazo byo mu mutwe ku bagize ibyago byo gutandukana n’abo bashakanye.
RADIOTV10