Mu mikino n’abaturanyi: U Rwanda rwahaye isomo DRCongo ariko Uganda iraruhagama

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mikino inyuranye mu mupira w’amaguru ndetse no muri Basketball, mu byiciro byombi, abagabo n’abagore, u Rwanda rwahuye n’amakipe y’Ibihugu by’ibituranyi, rutsindamo umwe, na rwo rutsindwa umwe.

Ni imikino yabereye umunsi umwe kuri iki Cyumweru, tariki 16 Nyakanga 2023, aho kuri Kigali Pele Stadium harimo habera umukino wo gushaka itike y’imikino ya Olempike, mu cyiciro cy’abagore, wahuzaga u Rwanda na Uganda.

Izindi Nkuru

Ni umukino waje ukurikira uwabanjije, wari wabaye muri iki cyumweru n’ubundi cyabereyemo uyu wo kwishyura, na wo wari wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ukarangira amakipe yombi anganya 3-3.

Uyu wabaye kuri iki Cyumweru wagaragayemo ishyaka ku mpande zombi, kuko amakipe yombi yashakaga gukomeza, ariko iminota 90’ irangira nta kipe irabashije kureba mu izamu ry’indi, bituma hongerwaho iminota 30’.

Muri iyi minota 30’ ni bwo ikipe ya Uganda, yabonye igitego cyatsinzwe na Fazila Ikwaput ku munota w’ 100’, ari na cyo cyonyine cyabonetse muri uyu mukino, gituma u Rwanda rusezererwa.

Uyu mukino kandi warebwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi, barimo Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja ndetse na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju.

Aba bakobwa b’u Rwanda bakinaga n’abaturanyi ba Uganda, ni na ko basaza babo bo muri Basketball barimo bakina n’abaturanyi babo bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa Nyafurika rya FIBA AFROCAN.

Muri iri rushanwa ryaberaga muri Angola, u Rwanda rwigaragaje rutsinda DRC amanota 82 kuri 73, rwegukana umwanya wa gatatu.

Kuri Kigali Pele Stadium abakobwa bakinaga n’abo muri Uganda
Umukino warebwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Uganda

Na Perezida mushya wa FERWAFA
Warangiye Uganda itsinze
Muri Angola u Rwanda rwashakaga umwanya wa gatatu ruhura na DRC
Rwanabigezeho rutsinda iki Gihugu cy’abaturanyi
Byari ibyishimo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru