Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu mvugo igezweho mu rubyiruko Minisitiri yarugene ubutumwa bw’umuburo ku kibazo gihangayikishije

radiotv10by radiotv10
11/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Mu mvugo igezweho mu rubyiruko Minisitiri yarugene ubutumwa bw’umuburo ku kibazo gihangayikishije
Share on FacebookShare on Twitter

“Gusinda si wane”– Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, mu butumwa busaba abanywa ibinyobwa bisembuye, by’umwihariko abasore n’inkumi, kugabanya, bakanywa mu rugero kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo zirimo kurwara indwara zikomeye.

Mu mashusho y’ubukangurambaga, yagiye hanze mu mpera z’icyumweru gishize, atangira abiganjemo urubyiruko biteretse amacupa y’inzoga, bari kwica icyaka bizihiwe.

Muri aya mashusho asa nk’ubutumwa bwamamaza, uru rubyiruko rubona Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ahingutse aho, umwe agahita ahaguruka, akamuhamagara ati “Hey bro [komera muvandimwe], tugutemo kamwe se? [tukugurire icupa rimwe?].”

Muri aya mashusho, Minisitiri ahita yegera aba basore n’inkumi, ubundi akagaragaza ko atunguwe n’izi nzoga ziri kunyobwa n’uru Rwanda rw’ejo.

Ati “Abajene muraho. Izi nzoga se ra!?” Bakamusubiriza rimwe bagira bati “Ni neza pe, nta ribi.” Ariko we akabereka ko yatunguwe ndetse agatangira no kubaha impanuro.

Minisitiri ati “Izi nzoga zangiza ubuzima, zitera indwara zitandukanye, za Cancer, Diabetes, indwara z’umutima. Ubu murisukamo amacupa angana gutya mukagira ngo ubuzima bwanyu ntibugira ibibazo?”

Umwe muri uru rubyiruko ahita avuga ati “Nyamara ibintu Minisitiri avuze ni byo.” Na we agakomeza abasaba kuba bazireka, ariko bakavuga ko bitaborohera.

Minisitiri akomeza agira ati “Basi munywe gacye, musome gacye. Gusinda si wane.”

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gushyira hanze ubushakashatsi ku bijyanye n’impamvu zishobora gutera indwara zitandura, bwagaragaje ko abanywa inzoga mu Rwanda bakomeje kwiyongera kuko bavuye kuri 43,3% bagera kuri 48,1% mu myaka 10 ishize.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abanywa inzoga bikabije bagasinda, Intara y’Iburengerazuba ari yo iyoboye, ifite 19,1%, hagakurikiraho iy’Amajyaruguru ifite abasinzi bakabije 15,8%. Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa gatatu n’abasinzi 15,1%, iy’Iburasirazuba igakurikiraho n’abasinzi 13,8%, Umujyi wa Kigali ukaza inyuma n’imibare ya 10,5%.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, yagarutse ku bishobora gutuma umuntu agira umunaniro w’ubwonko [Stress], n’uburyo abantu babyirinda, burimo kuba bareka kunywa inzoga nyinshi.

Umukuru w’u Rwanda agaruka ku bimuranga bimufasha kurwanya Stress no kugira ubuzima buzira umuze, yagize ati “Siporo ndayikora, mpitamo ibyo mfungura, ntabwo mpfa gufungura ibibonetse byose, n’ibi bisembuye byica abantu ntabwo…cyeretse umunsi mukuru cyangwa naje iwawe, nshobora gufata ikirahure kimwe…”

Dr Sabin akunze gushishikariza urubyiruko gukora siporo dore ko na we asanzwe ari umusiporutifu ukomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

Abaturarwanda bagiye kongera kwihera ijisho irushanwa ry’Abavangamiziki [DJs]

Next Post

Umuhanzikazi mushya ahishuye inkuru y’agahinda yashibutsemo indirimbo yazamuriye benshi amarangamutima

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

How social media Is Changing the Meaning of Fame
IMYIDAGADURO

How social media Is Changing the Meaning of Fame

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi mushya ahishuye inkuru y’agahinda yashibutsemo indirimbo yazamuriye benshi amarangamutima

Umuhanzikazi mushya ahishuye inkuru y’agahinda yashibutsemo indirimbo yazamuriye benshi amarangamutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How social media Is Changing the Meaning of Fame

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.