Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mu mwiherero w’Amavubi y’amasura mashya hagaragayemo umukinnyi wawujemo bitunguranye (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
01/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Mu mwiherero w’Amavubi y’amasura mashya hagaragayemo umukinnyi wawujemo bitunguranye (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwo hatangiraga imyitozo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi, hagaragayemo umukinnyi Kabanda Serge wa Gasogi United utari uri ku rutonde rw’abahamagawe n’umutoza Frank Torsten Spitller.

Kuri uyu wa mbere saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku kibuga cy’imyitozo cya Sitade Amahoro hatangiye imyitozo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi iri kwitegura imikino ibiri na Benin muri uku kwezi k’Ukwakira twatangiye.

Ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi b’amasura mashya mu ikipe y’Igihugu, ndetse na Kabanda Serge wa Gasogi United, utari wahamagawe.

Ikipe y’u Rwanda iri kwitegura guhura na Benin tariki 11 Ukwakira 2024 muri Côte D’Ivoire, ndetse na tariki ya 15 Ukwakira 2024, aho Amavubi azakira Benin kuri Sitade Amahoro.

Kabanda Serge si we wenyine uhamagawe bwa mbere wagaragaye mu myitozo y’ikipe y’Igihugu, kuko na Rutahizamu Johan Marvin Kury ukinira ikipe ya Yverdon Sports FC yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi nawe yakoze imyitozo ya mbere ndetse na Salim Abdallah ukinira Musanze FC na we akaba yaragaragaye muri iyi myitozo ya mbere y’Amavubi.

Abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bategerejwe, ni Gitego Arthur ugera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, umunyezamu Buhake Clement utegerejwe mu Rwanda Tariki 03 Ukwakira 2024 ndetse Mugisha Bonheur Casemiro na Ishimwe Annicet bo bazagera mu Rwanda tariki 05 Ukwakira 2024.

Amavubi y’amasura mashya yatangiye imyitozo

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Ruhango: Hashyizwe hanze ukuri ku byagwaga ko Umuyobozi mu z’ibanze afungiye mu nzererezi

Next Post

U Rwanda rwagaragaje ibyo Congo igomba gukora kugira ngo amahoro aboneke

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Rwanda’s exports dropped by 12.5%
MU RWANDA

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwagaragaje ibyo Congo igomba gukora kugira ngo amahoro aboneke

U Rwanda rwagaragaje ibyo Congo igomba gukora kugira ngo amahoro aboneke

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.