Inama y’Umuryango uzwi nka IGAD w’Ibihugu na Guverinoma bigamije iterambere, yari igamije gusuzumira hamwe ishusho y’ibibazo by’intambara muri Sudan, ntiyitabiriwe n’uruhande rumwe mu zihanganye.
Iyi nama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Bihugu nka Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudan y’Epfo, Sudan na Uganda; yateranyiye i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa Mbere, igamije gusuzuma ikibazo cy’umutekano mucye uri muri Sudan.
Abahagarariye uruhande rw’igisirikare cya Sudan ndetse n’uruhande rw’umutwe wa Rapid Support Forces, impande ebyiri ziri mu mirwano, bari batumiwe muri ibi biganiro by’imbonankubone, ariko igisirikare cyanze kubijyamo.
Iyi nama yemerejwemo ko IGAD izohereza ingabo zayo muri Sudani, mu butumwa buzaba bugamije kurinda umutekano w’abaturage no kubashyikiriza imfashanyo.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10