Urubanza ruregwamo umubyinnyi Titi Brown uzwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, rwongeye gusubikwa ku nshuro ya gatanu rushyirwa nyuma y’amezi abiri.
Uyu musore witwa Ishimwe Thierry akaba yaramamaye nka Tity Brown azwiho umwihariko n’ubuhanga mu kubyina indirimbo zigezweho, akaba yaranagaragaye mu ndirimbo z’abahanzi banyuranye.
Yaherukaga mu rukiko tariki 14 Werurwe 2023 ariko na bwo urubanza rwe rurasubikwa, rushyirwa none tariki 18 Gicurasi 2023.
Icyo gihe, uregwa yari yagaragarije Urukiko ko iyi tariki ari iya kure, asaba ko rwashyirwa mu matariki ya hafi kuko nabwo rwari rumaze gusubikwa inshuro ebyiri.
Inshuro zabanjirije iri subikwa, harimo ku ya 08 Gashyantare, rwari rwimuriwe tariki 22 Gashyanrare ari bwo rwongeraga gushyirwa tariki 14 Werurwe.
Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi ubwo rwongeraga gusubikwa, Urukiko rwashingiye ku kuba hagitegerejwe ibisubizo by’ibizamini bya gihanga bya DNA ku mukobwa ukekwaho gusambanywa n’uregwa.
Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko ibi bisubizo bizaboneka mu gihe cy’ukwezi, bityo ko urubanza rwashyirwa nyuma y’icyo gihe.
Uruhande rw’uregwa rwo rwabwiye umucamanza ko mu gihe hagitegerejwe ibyo bisubizo, uregwa yaba arekuwe by’agateganyo, kuko gukomeza gutegereza icyo gihe cyose, ari kirekire.
Ni icyifuzo cyatewe utwatsi n’Ubushinjacyaha, bwavuze ko hari igihe giteganywa n’itegeko cyo gutegereza ibimenyetso, kandi ko kigomba kubahirizwa.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruburanisha uru rubanza, rwanzuye ko rusubikwa, rurwimurira tariki 20 Nyakanga 2023.
RADIOTV10