Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Mu rubanza rw’uzwi mu myidagaduro uregwa gusambanya umwana hafashwe icyemezo gifashwe ubugiragatanu

radiotv10by radiotv10
18/05/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Uzwi muri muzika nyarwanda ufunze yagaragaye yaje kuburana
Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza ruregwamo umubyinnyi Titi Brown uzwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, rwongeye gusubikwa ku nshuro ya gatanu rushyirwa nyuma y’amezi abiri.

Uyu musore witwa Ishimwe Thierry akaba yaramamaye nka Tity Brown azwiho umwihariko n’ubuhanga mu kubyina indirimbo zigezweho, akaba yaranagaragaye mu ndirimbo z’abahanzi banyuranye.

Yaherukaga mu rukiko tariki 14 Werurwe 2023 ariko na bwo urubanza rwe rurasubikwa, rushyirwa none tariki 18 Gicurasi 2023.

Icyo gihe, uregwa yari yagaragarije Urukiko ko iyi tariki ari iya kure, asaba ko rwashyirwa mu matariki ya hafi kuko nabwo rwari rumaze gusubikwa inshuro ebyiri.

Inshuro zabanjirije iri subikwa, harimo ku ya 08 Gashyantare, rwari rwimuriwe tariki 22 Gashyanrare ari bwo rwongeraga gushyirwa tariki 14 Werurwe.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi ubwo rwongeraga gusubikwa, Urukiko rwashingiye ku kuba hagitegerejwe ibisubizo by’ibizamini bya gihanga bya DNA ku mukobwa ukekwaho gusambanywa n’uregwa.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko ibi bisubizo bizaboneka mu gihe cy’ukwezi, bityo ko urubanza rwashyirwa nyuma y’icyo gihe.

Uruhande rw’uregwa rwo rwabwiye umucamanza ko mu gihe hagitegerejwe ibyo bisubizo, uregwa yaba arekuwe by’agateganyo, kuko gukomeza gutegereza icyo gihe cyose, ari kirekire.

Ni icyifuzo cyatewe utwatsi n’Ubushinjacyaha, bwavuze ko hari igihe giteganywa n’itegeko cyo gutegereza ibimenyetso, kandi ko kigomba kubahirizwa.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruburanisha uru rubanza, rwanzuye ko rusubikwa, rurwimurira tariki 20 Nyakanga 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Inama zikomeye z’umuraperi w’umunyabigwi mu Rwanda zatuma abasitari bubaka ingo zigakomera

Next Post

Umuyobozi w’ikigo gikomeye muri Kenya n’abandi 26 birukaniwe icyarimwe ku mpamvu idasanzwe

Related Posts

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi w’ikigo gikomeye muri Kenya n’abandi 26 birukaniwe icyarimwe ku mpamvu idasanzwe

Umuyobozi w’ikigo gikomeye muri Kenya n’abandi 26 birukaniwe icyarimwe ku mpamvu idasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.