Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu Rwanda habaye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi

radiotv10by radiotv10
11/02/2025
in MU RWANDA
2
Mu Rwanda habaye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi yataye umuhanda igwa mu kabande ihitana ubuzima bw’abantu bataramenyekana umubare.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, aho imodoka ya bisi nini ya kompanyi itwara abagenzi ya International Express yari itwaye abagenzi ikarenga umuhanda ikagwa mu gishanga cyo muri uyu Murenge wa Rusiga.

Amakuru y’iyi mpanuka yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface wavuze ko habaye iyi mpanuka ikomeye y’iyi modoka yari itwaye abagenzi.

Mu kiganiro ACP Rutikanga Boniface yagiranye n’Ikinyamakuru Igihe, yagize ati “Ni byo habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abagenzi.”

Ubwo iyi mpanuka yari ikiba, inzego zirimo Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ubutabazi zaje gutabara abakomerekeye muri iyi mpanuka ikomeye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko hataramenyekana umubare w’abaguye muri iyi mpanuka n’abayikomerekeyemo, gusa amakuru ahari, yemeza ko hari abo yahitanye ndetse n’abakomeretse.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Manasse says:
    9 months ago

    Ntibamenyekanye bisobanuye iki?🤔

    Reply
  2. Claude says:
    9 months ago

    Ni Claude nyarugenge ngewe sinzi impamvu uyumuhanda ukunda kuberamo impanuka cyane cyane aya ma bus nkaza Ritico muribukako ubushize nabwo yaguye hano kumuyenzi Reta izagire icyikora mwiyi mihanda rwose murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 1 =

Previous Post

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Qatar mu rugendo-shuri rw’icyumweru

Next Post

Guverinoma y’u Rwanda yageneye ubutumwa ababuriye ababo mu mpanuka ikomeye

Related Posts

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma y’u Rwanda yageneye ubutumwa ababuriye ababo mu mpanuka ikomeye

Guverinoma y’u Rwanda yageneye ubutumwa ababuriye ababo mu mpanuka ikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.