Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu Rwanda habaye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi

radiotv10by radiotv10
11/02/2025
in MU RWANDA
2
Mu Rwanda habaye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi yataye umuhanda igwa mu kabande ihitana ubuzima bw’abantu bataramenyekana umubare.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, aho imodoka ya bisi nini ya kompanyi itwara abagenzi ya International Express yari itwaye abagenzi ikarenga umuhanda ikagwa mu gishanga cyo muri uyu Murenge wa Rusiga.

Amakuru y’iyi mpanuka yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface wavuze ko habaye iyi mpanuka ikomeye y’iyi modoka yari itwaye abagenzi.

Mu kiganiro ACP Rutikanga Boniface yagiranye n’Ikinyamakuru Igihe, yagize ati “Ni byo habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abagenzi.”

Ubwo iyi mpanuka yari ikiba, inzego zirimo Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ubutabazi zaje gutabara abakomerekeye muri iyi mpanuka ikomeye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko hataramenyekana umubare w’abaguye muri iyi mpanuka n’abayikomerekeyemo, gusa amakuru ahari, yemeza ko hari abo yahitanye ndetse n’abakomeretse.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Manasse says:
    10 months ago

    Ntibamenyekanye bisobanuye iki?🤔

    Reply
  2. Claude says:
    10 months ago

    Ni Claude nyarugenge ngewe sinzi impamvu uyumuhanda ukunda kuberamo impanuka cyane cyane aya ma bus nkaza Ritico muribukako ubushize nabwo yaguye hano kumuyenzi Reta izagire icyikora mwiyi mihanda rwose murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − five =

Previous Post

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Qatar mu rugendo-shuri rw’icyumweru

Next Post

Guverinoma y’u Rwanda yageneye ubutumwa ababuriye ababo mu mpanuka ikomeye

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma y’u Rwanda yageneye ubutumwa ababuriye ababo mu mpanuka ikomeye

Guverinoma y’u Rwanda yageneye ubutumwa ababuriye ababo mu mpanuka ikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.