Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu Rwanda habonetse abandi bahinzi b’umuceri bari kurira ayo kwarika

radiotv10by radiotv10
07/02/2025
in MU RWANDA
0
Mu Rwanda habonetse abandi bahinzi b’umuceri bari kurira ayo kwarika
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara bahinga mu gishanga cya Rwasave, bavuga ko bategereje ko ba rwiyemezamirimo babagurira umusaruro wabo nk’uko byari bisanzwe, none amaso yaheze mu kirere, ngo kuko imodoka yabuze aho inyura kubera umuhanda wangiritse, none n’umuceri uri kwangirika mu bwanikiro.

Ntakirutimana Emmanuel agira ati “Umuceri twejeje ubushize uracyari muri hangari watangiye kumera. Batubwira ko ikibazo gihari ari uko babuze imodoka iza kuwupakira bitewe n’uko umuhanda wangiritse, imodoka ibura aho inyura iza kuwutwara.”

Aba bahinzi b’umuceri, bavuga ko uretse kuba bababazwa no kuba umusaruro wabo uri kwangirika, ibi byanabashyize mu bihombo, ku buryo ubu ubukene bubamereye nabi.

Mukabahizi ati “Turakennye cyane kandi twakabaye twikenuza umuceri twejeje kuko uracyari ku bwanikiro umwe watangiye kumera twabaza impamvu udapakirwa bakatubwira ko imdoka yabuze aho inyura iza kuwuakira kubera umuhanda wangiritse […] Twabuze amafaranga yo kujyana abana bacu ku mashuri turakennye cyane.”

Aba bahinzi bavuga ko iyangirika ry’uyu musaruro wabo, ryanatijwe umurindi n’imvura yaguye muri ibi bihe, mu gihe utatindaga mu bwanikiro kuko ba rwiyemezamirimo bahitaga bawujyana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Sibomana Damien ko atari azi iki kibazo, gusa akavuga ko gishobora kuba cyaratewe n’ikorwa ryumuhanda wa Cyezuburo-Save-Musha watumye tumwe na tumwe mu duhanda twangirika tunyura mu bice by’icyaro ari na two tunyuramo izo modoka zijya kuzana umuceri.

Ati “Ntabwo icyo kibazo twari tukizi ko imodoka zabuze aho zinyura, gusa mu minsi yashize murabizi ko hari hari gukorwa umuhanda Cyezuburo-Save-Musha, imodoka zishobora kuba zarasibye uduhanda tujya mu ma-quartier, gusa tugiye kuvugana n’abakora uwo muhanda badusibure neza n’uwo musaruro w’abahinzi utwarwe.”

Aba bahinzi bavuga ko kutagurirwa umusaruro wabo ku gihe bituma  batabona uko biteza imbere dore babuze n’uko bongera guhinga kandi  n’uwo bari barahinze utaragurishwa.

Aba bahinzi bavuga ko bababazwa n’ubukene bafite nyamara bakagombye kuba bameze neza

Umusaruro wabo uri kwangirikira mu bwanikiro

Ngo byatewe n’umuhanda wangiritse ku buryo imodoka zibura aho zinyura zijya gutunda umusaruro wabo

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Lies, indiscipline, embezzlement as principles of governance lead to irresponsibility

Next Post

Umukinnyi rurangiranwa wakiniye amakipe akomeye ku Isi yasezeye ruhago burundu

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi rurangiranwa wakiniye amakipe akomeye ku Isi yasezeye ruhago burundu

Umukinnyi rurangiranwa wakiniye amakipe akomeye ku Isi yasezeye ruhago burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.