• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu Rwanda habonetse abandi bahinzi b’umuceri bari kurira ayo kwarika

radiotv10by radiotv10
07/02/2025
in MU RWANDA
0
Mu Rwanda habonetse abandi bahinzi b’umuceri bari kurira ayo kwarika
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara bahinga mu gishanga cya Rwasave, bavuga ko bategereje ko ba rwiyemezamirimo babagurira umusaruro wabo nk’uko byari bisanzwe, none amaso yaheze mu kirere, ngo kuko imodoka yabuze aho inyura kubera umuhanda wangiritse, none n’umuceri uri kwangirika mu bwanikiro.

Ntakirutimana Emmanuel agira ati “Umuceri twejeje ubushize uracyari muri hangari watangiye kumera. Batubwira ko ikibazo gihari ari uko babuze imodoka iza kuwupakira bitewe n’uko umuhanda wangiritse, imodoka ibura aho inyura iza kuwutwara.”

Aba bahinzi b’umuceri, bavuga ko uretse kuba bababazwa no kuba umusaruro wabo uri kwangirika, ibi byanabashyize mu bihombo, ku buryo ubu ubukene bubamereye nabi.

Mukabahizi ati “Turakennye cyane kandi twakabaye twikenuza umuceri twejeje kuko uracyari ku bwanikiro umwe watangiye kumera twabaza impamvu udapakirwa bakatubwira ko imdoka yabuze aho inyura iza kuwuakira kubera umuhanda wangiritse […] Twabuze amafaranga yo kujyana abana bacu ku mashuri turakennye cyane.”

Aba bahinzi bavuga ko iyangirika ry’uyu musaruro wabo, ryanatijwe umurindi n’imvura yaguye muri ibi bihe, mu gihe utatindaga mu bwanikiro kuko ba rwiyemezamirimo bahitaga bawujyana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Sibomana Damien ko atari azi iki kibazo, gusa akavuga ko gishobora kuba cyaratewe n’ikorwa ryumuhanda wa Cyezuburo-Save-Musha watumye tumwe na tumwe mu duhanda twangirika tunyura mu bice by’icyaro ari na two tunyuramo izo modoka zijya kuzana umuceri.

Ati “Ntabwo icyo kibazo twari tukizi ko imodoka zabuze aho zinyura, gusa mu minsi yashize murabizi ko hari hari gukorwa umuhanda Cyezuburo-Save-Musha, imodoka zishobora kuba zarasibye uduhanda tujya mu ma-quartier, gusa tugiye kuvugana n’abakora uwo muhanda badusibure neza n’uwo musaruro w’abahinzi utwarwe.”

Aba bahinzi bavuga ko kutagurirwa umusaruro wabo ku gihe bituma  batabona uko biteza imbere dore babuze n’uko bongera guhinga kandi  n’uwo bari barahinze utaragurishwa.

Aba bahinzi bavuga ko bababazwa n’ubukene bafite nyamara bakagombye kuba bameze neza

Umusaruro wabo uri kwangirikira mu bwanikiro

Ngo byatewe n’umuhanda wangiritse ku buryo imodoka zibura aho zinyura zijya gutunda umusaruro wabo

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

U Rwanda rwageneye ubutumwa u Budage ku bw’ibyago bwagize

Next Post

Umukinnyi rurangiranwa wakiniye amakipe akomeye ku Isi yasezeye ruhago burundu

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umukinnyi rurangiranwa wakiniye amakipe akomeye ku Isi yasezeye ruhago burundu

Umukinnyi rurangiranwa wakiniye amakipe akomeye ku Isi yasezeye ruhago burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.