Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hafashwe ikindi cyemezo kitezweho guca intege umuvuduko w’itumbagira ry’ibiciro

radiotv10by radiotv10
16/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Mu Rwanda hafashwe ikindi cyemezo kitezweho guca intege umuvuduko w’itumbagira ry’ibiciro
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda yongeye kuzamura igipimo cy’inyungu ku nguzanyo iha izindi banki, cyaherukaga kuzamurwa mu mezi atatu ashize, mu rwego rwo guhangana n’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Iki gipimo cy’inyungu fatizo ku nguzanyo BNR iha izindi Banki z’ubucuruzi, cyashyizwe kuri 7% kivuye kuri 6,5% cyaherukaga gushyirwaho mu mpera z’umwaka ushize.

Iki gipimo cyaherukaga kuzamurwa mu kwezi k’Ugushyingo 2022, ubwo cyashyirwaga kuri iyi 6,5% kivuye kuri 6% cyariho mu kwezi kwa 8/2022 mu gihe mu kwa 02/2022 cyari iri kuri 5%.

Icyo gihe ubwo iki gipimo cyaherukaga kuzamurwa, Banki Nkuru y’u Rwanda yari yavuze ko iki cyemezo kigamije guhangana n’izamuka ry’ibiciro ryari rikomeje gukaza umurego.

Guverineri w’iyi Banki (BNR), John Rwangombwa yari yagize ati “Ibiciro bishobora kuzamuka kubera ko iyo mfite amafaranga ngasanga igiciro cyazamutse, ndagura ntacyo mba nitayeho, ariko iyo mfite amafaranga macye, n’iyo igiciro kizamutse, ntekereza kabiri mbere yuko ngura. Icyo gihe wa wundi wazamuraga igiciro bikamuca intege ntakomeze kuzamura kubera ko yabuze abaguzi.”

Kongera kuzamura iki gipimo kikagera kuri 7% kivuye kuri 6,5%, byemerejwe mu Nama ya Komite ya Banki Nkuru y’u Rwanda ishinzwe kubungabunga ifaranga n’ubukungu, iherutse guterana.

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda, bwatangaje ku mugaragaro iki cyemezo cyo kuzamura inyungu ku nguzanyo z’amabanki.

John Rwangombwa wakunze kuvuga ko izamuka ry’ibiciro ku masoko riterwa n’ibintu bitandukanye birimo ibura ry’ibiribwa ku masoko na ryo riba ryatewe n’impamvu zinyuranye zirimo nk’ibura ry’imvura, yongeye gusobanura ko iki cyemezo cya BNR kigamije kugabanya amafaranga akoreshwa hanze ariko ko ubwacyo kitahita kigabanya izamuka ry’ibiciro ariko ko cyagabanya umuvuduko wabyo.

Yagize ati “Ikigabanuka ni umuvuduko ntabwo ari ibiciro muri rusange, gusa ibiribwa byo biragabanuka bigasubira hasi iyo twagize umusaruro mwiza.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko hari icyizere ko ibiciro ku masoko bizagabanuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Umujenerali wa FARDC uvugwaho ikosa rikomeye yafatiwe icyemezo kihuse

Next Post

Kuki Congo ihoza u Rwanda mu kanwa?- Ubusesenguzi bw’umunyamategeko ugaragaza ukuri kutavugwa

Related Posts

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki Congo ihoza u Rwanda mu kanwa?- Ubusesenguzi bw’umunyamategeko ugaragaza ukuri kutavugwa

Kuki Congo ihoza u Rwanda mu kanwa?- Ubusesenguzi bw’umunyamategeko ugaragaza ukuri kutavugwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.