Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hagiye kwifashishwa indege mu gutahura abakora bimwe mu byaha

radiotv10by radiotv10
15/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Mu Rwanda hagiye kwifashishwa indege mu gutahura abakora bimwe mu byaha
Share on FacebookShare on Twitter

Indege nto itagira umupilote (Drone) yahawe izina ‘Inganji I’ igiye kwifashishwa mu gukumira no gufasha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu iperereza ryo gutahura abangiza ibidukikije.

Ubu buryo bwamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Nzeri 2023, aho iyi drone yiswe ‘Inganji I’ izajya yifashishwa mu gukusanya amakuru ndetse inakore ubugenzuzi; bigamije gukumira ndetse no gukora iperereza ku byaha byangiza ibidukikije.

Igikorwa cyo gutangiza ubu buryo, cyitabiriwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wanakiyoboye, aho yari kumwe n’abayobozi banyuranye barimo Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga.

Minisiteri y’Ibidukikije, ivuga ko “Drone Inganji I izafasha mu gushakira umuti ndetse no kugenzura ibikorwa byangiza ibidukikije, birimo abapfusha ubusa ubutaka, abashyira imyanda mu mazi, ndetse n’abajya gukorera ibitemewe ahantu hakomwe.”

Indege zitagira abapilote, zisanzwe zifashishwa mu bikorwa binyuranye mu Rwanda, birimo gukwirakwiza amaraso n’imiti mu Bitaro binyuranye, ndetse no gutera imiti yica imibu.

Izi ndege kandi zanifashishwe mu bihe bya Covid-19, zagiye zijya mu bice binyuranye, zifashishwa mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya iyi ndwara yigeze kuba icyorezo cyazengereje abaturaye Isi.

Minisitiri w’Ibidukikije yatangije ku mugaragaro ubu buryo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 9 =

Previous Post

Inkuru y’akababaro y’undi mu bagabo batatu basetsaga benshi kuri YouTube

Next Post

Ibirori bigiye kongera gutaha: Uwari umugore w’umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda ari mu byishimo

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirori bigiye kongera gutaha: Uwari umugore w’umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda ari mu byishimo

Ibirori bigiye kongera gutaha: Uwari umugore w'umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda ari mu byishimo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.