Ibirori bigiye kongera gutaha: Uwari umugore w’umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda ari mu byishimo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba, bakaba baherutse guhabwa ubutane bwa burundu, yamaze kwambikwa impeta n’umukunzi we mushya, wamusabye ko basezerana.

Ni inkuru yitangarijwe na Niyonizera Judith mu mafoto ndetse n’ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ibyishimo byinshi byo kuba yambitswe impeta n’umukunzi we ku munsi w’isabukuru y’amavuko ye.

Izindi Nkuru

Judith washimye Imana ku bitangaza yamukoreye, yavuze ko uyu mwaka ukomeje kumubera uw’ibyishimo.

Ati Simfite amagambo yabisobanura, uranzi kandi umutima wanjye urakunezerewe. Ngushimiye ibyambayeho ndetse nkuragije n’ibiri imbere.”

Judith Niyonzera yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we mushya, nyuma y’amezi atanu we na Safi Madiba bahawe ubutane bwa burundu, bwemejwe n’Urukiko tariki 25 Mata 2023.

Ni ubutane bwatanzwe ubwo Judith yari mu Rwanda yarazanye n’umukunzi we mushya, aho bombi banaragaje ibyishimo byinshi nyuma y’uko Urukiko rwemeje ubu butane bwa Judith na Safi Madiba.

Judith na Safi Madiba bari barakoze ubukwe mu buryo butunguranye bwanagarutsweho na benshi muri 2017.

Bivugwa ko uyu wahoze ari umugore wa Safi Madiba, n’uyu mukunzi we mushya wamwambitse impeta, bagiye gukora bukwe, dore ko ubwo bari mu Rwanda muri Mata uyu mwaka, baniyerekanye mu muryango w’umugore.

Ibyishimo byamubanye byinshi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru