RSSB yagaragaje icyo yishimira kinumvikanamo inkuru nziza ku banyamuryango bayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, kivuga ko mu mwaka ushize inyungu yacyo yiyongereye ku rugero rwa 22%, ndetse n’amafaranga yavuye mu ishoramari ryacyo azamuka ku rugero rwa 30%, bivuze ko imisanzu y’abanyamuryango icunzwe neza.

Imibare y’iki kigo cya Leta gishinzwe ubwiteganyirize, igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023; umutungo wose ucungwa n’iki kigo wageze kuri miliyari 2 064 Frw.

Izindi Nkuru

Aya mafaranga kandi yazamutse ku rugero rwa 14% ugereranyije na miliyari 1 776 Frw zabonetse mu mwaka wabanje.

Naho omisanzu y’abanyamuryango yiyongereyeho 24% igera kuri miliyari 352 Frw, aho Miliyari 163.7 Frw yishyuwe abafatanyabikorwa batandukanye.

Umusaruro w’ishoramari wa RSSB wazamutse kuri 3%, utanga miliyari 106.6 Frw, bituma inyungu y’iki kigo izamuka ku rugero rwa 22% kuko muri uwo mwaka yageze kuri miliyari 285.7 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko ibi bigaragaza ko umutungo w’abanyamuryango ucunzwe neza.

Ati “Nk’uko mwabibonye mu myaka yose ishize, RSSB ntabwo ikorera mu gihombo. N’ibitararangira na byo dufite ingamba zihanitse, ndetse ubu tuvugana hari inyigo iri gukorwa y’urwego rwa Real Estate Strategy. Iyo nyigo ni yo izarebera hamwe ikavuga umutongo wa RSSB w’ubutaka, ese ubutaka dufite nibwo dukeneye? Burahagije, ntibuhagije? Ubu dukeneye ni ubuhe, buzabyazwa uwuhe musaruro? Ushobora kubaza uti ese kare kose mwaburaga iki? Ariko uzangaye gutinda ntuzangaye guhera.”

Iki kigo kandi kivuga ko gifite umukoro wo kurushaho gushaka ahandi gishora iyi misanzu y’abaturage kugira ngo irusheho kubyara inyungu.

Umuyobozi mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kanyunga ati “Tugomba gukomea kureba uko isoko rihagaze, tukamenya ni hehe dushora imari, ni mu yihe mitungo, ni muyahe makompanyi, ni mu bihe Bihugu.”

Mu rwego rwo kugoboka abanyamuryango mu gihe bakeneye imisanzu bizigamiye; Iki kigo gishimangira ko kizi neza ko abanyamuryango bagomba guhabwa imisanzu yabo ijyanye n’igihe, icyakora kikavuga ko hari ibigomba kubanza kwigwaho.

Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abakiriya muri RSSB, Dr Regis Hitimana ati “Impinduka iheruka yabaye muri 2018. Hanyuma bitewe n’inyigo ihari; imyanzuro izafatwa izashyirwa mu bikorwa.”

RSSB ivuga ko umusaruro wayo wihariye 15% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu, bituma iba ikigo cya mbere mu karere muri bigenzi byacyo bigira uruhare rukomeye ku musaruro mbumbe w’Ibihugu bikoreramo.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Regis Rugemanshuro avuga ko ibyagezweho bigaragaza ko imitungo y’abanyamuryango icunzwe neza
RSSB yagaragaje ibyagezweho mu mwaka wa 2022-2023
Yizeje abanyamuryango ko izakomeza gukora ibishoboka ngo bigende neza

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru