• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

radiotv10by radiotv10
12/06/2025
in MU RWANDA
0
Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti ‘Rwanda FDA’ cyatangaje ko cyatahuye imiti y’ibinini itemewe yitwa ‘Relief’, gihita kiyihagarika ku isoko ry’u Rwanda, kinasaba abayihaga abarwayi bose bakiyifite guhita bayishyira mu kato.

Rwanda FDA itangaza ko yahagaritse itumizwa, ikwirakwiza ndetse n’ikoreshwa ry’iyi miti, ivuga ko iki cyemezo yagifashe nyuma yo gukora igenzura.

Ubuyobozi bw’iki Kigo buvuga ko “Rwanda FDA binyuze mu igenzura rihoraho ry’ubuziranenge bw’imiti iri ku isoko, yatahuye imiti itemewe yitwa “RELIEF” y’ibinini iri mu ngano zitandukanye ku isoko ry’u Rwanda.”

Iki Kigo kigaragaza ko iyi miti igize ibyo binini irimo ‘Diclofenac Sodium, Paracetamol, Chlorpheniramine Maleate na Magnesium Trisilicate’.

Kigakomeza kigira kiti “Abinjiza imiti mu Gihugu, abayiranguza na farumasi zidandaza, bose barasabwa guhita bahagarika gukwirakwiza no guha abarwayi imiti yose y’ibinini yitwa RELIEF, kandi ingano yose bafite mu bubiko igashyirwa mu kato.”

Nanone kandi abantu bose barasabwa kutagura no kudakoresha ibinini byose byitwa RELIEF kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo.

Iki kigo cyaboneyeho kwibutsa ko “kwinjiza, gukwirakwiza cyangwa gutanga imiti itemewe binyuranyije n’amategeko kandi bihanirwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + two =

Previous Post

APR BBC yari ihanzwe amaso n’Abanyarwanda muri BAL yasitariye ku marembo ya Final

Next Post

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.