Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga ry’agashya ku bwa MTN

radiotv10by radiotv10
20/06/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga ry’agashya ku bwa MTN
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’itumanaho n’ikoranabuhanga ya MTN Rwanda, yatangije ikoranabuhanga ryiswe ‘eSIM’ rizorohereza abafite Telephone zigezweho, kutagendana SIM Card, ahubwo bagakoresha ikozwe mu ikoranabuhanga, ku buryo kuri telefone imwe umuntu yakoreshaho nimero zirenze imwe.

Ubu buryo bwa ‘eSIM’, ni ikoranabuhanga rizafasha umuntu kutongera kugendana ikarita izwi nka SIM Card, ahubwo umuntu akaba yakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga busimbura aka gakarita.

Ni uburyo buzatuma umuntu ufite telefone igezweho yemerewe gukoresha iri koranabuhanga, cyangwa ikindi gikoresho nka tablet cyangwa isaha, abasha gukoreshaho nimero zirenze imwe, mu gihe hari abo byasabaga kugendana telefone zirenze imwe kubera kugira SIM Card na zo zirenze imwe.

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagize ati “Twishimiye kumenyesha abakiliya bacu iri koranabuhanga rishya, rizanye impinduka kandi ryorohereza abantu. Ku bwa MTN, ni gombwa ko dufasha abakiliya bakabona ibisubizo by’ibyifuzo byabo bizana impinduka.”

Yakomeje agira ati “Ubu hehe no kongera kugorwa no gukura cyangwa gushyira SIM Card mu gikoresho cyawe byasabaga umwanya. Ubu ni ugukora ibintu bicye ukabasha kugira ibisubizo mu ntoki zawe.”

MTN Rwanda ivuga ko ubu buryo bushya bwa eSIM buzafasha iyi sosiyete kurushaho kunoza itangwa rya serivisi nziza, zaba izo guhamagara, izo kohereza ubutumwa bugufi (SMS), ama-inite ya Interineti, ndetse n’uburyo bwo kohererezanya amafaranga bwa MoMo, binyuze muri ubu buryo bwa SIM card ikoranye ikoranabuhanga.

Iyi sosiyete irashishikariza abafite telefone cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho, kwegera amashami ya MTN atandukanye mu Gihugu kugira ngo bake iri koranabuhanga, baniyandikishe kuri iri koranabuhanga rya eSIM.

Ibyo bakwiye kwitwaza kugira ngo bahabwe iyi serivisi, ni irangamuntu cyangwa Pasiporo, baba ari bashya bakitwaza ibyakorewe fotokopi z’ibi bibaranga.

Nanone kandi abakiliya bashobora gukanda  *#06# kugira ngo barebe niba ibikoresho byabo bishobora gukoresha ubu buryo bwa SIM card y’ikoranabuhanga. Iyo icyo gikoresho gishobora gukoresha ubu buryo bwa eSIM, umukiliya abona nimero yihariye yayo.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiliya muri MTN Rwanda, Desire Ruhinguka yagize ati “MTN ikomeje gufasha abakiliya bayo kwinjira mu Isi y’ikoranabuhanga. Tuzakomeza kuzana uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga, no korohereza abantu gutumanaho.”

Ubu buryo bushya, ni imwe muri gahunda zishimangira uburyo iyi sosiyete y’itumanaho ikomeje kuzana ibisubizo mu ikoranabuhanga, nk’imwe mu ntego zayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − four =

Previous Post

Hari amakuru meza ku basigiwe amatsiko na Film iri guca ibintu

Next Post

Ikirego kidasanzwe cy’uwakuwe muri Group ya WhatsApp cyafashweho icyemezo

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikirego kidasanzwe cy’uwakuwe muri Group ya WhatsApp cyafashweho icyemezo

Ikirego kidasanzwe cy’uwakuwe muri Group ya WhatsApp cyafashweho icyemezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.