Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

radiotv10by radiotv10
07/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, cyatangije ubukangurambaga buzatuma abantu bitabira gahunda zo kwibaruza kugira ngo bazahabwe irangamuntu koranabuhanga, izahabwa Abanyarwanda, impunzi kugeza no ku bimukira.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe na NIDA kuri uyu wa Kane tariki 07 Kanama 2025 mu imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Gikondo ahari guhurira abantu benshi.

Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine yagarutse ku byiza by’iyi rangamuntu, aho yavuze ko idashobora kubura nk’uko byagendaga ku zisanzwe.

Yagize ati “Ntisaba ko tuyigendana, iduha uburenganzira ku gutanga uburenganzira ku makuru yacu, tukaba twahitamo ayo dukwiye gutanga n’igihe tuyatangira byaba na ngombwa, tukazahagarika ubwo burenganzira.”

Yavuze ko haguwe abazahabwa iyi rangamuntu, aho itazahabwa Abanyarwanda gusa, kuko izanahabwa impunzi, abanyamahanga ndetse n’abimukira.

Ati “Hari abanyamahanga twajyaga tuziha bazamara amezi atandatu, ariko ubu n’uzajya ahamara igihe gito azajya ayihabwa bitewe na serivisi akeneye ayikoreshe.”

Aba mbere batangiye gukosoza amakuru yari asanzwe ari ku irangamuntu isanzwe, ndetse banishimira uko bikorwa byumwihariko bavuga ko n’amakosa yagaragara mu irangamimerere agiye gukosorwa.

Omar Mahina watahutse mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagize ati “Mu irangamimerere bari baranditsemo ko napfuye, ariko ubu nishimiye ko babikosoye, ubu ndi muzima, abantu bose baramenya ko ndiho kandi byagaragaraga ko napfuye.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe irangamuntu kivuga ko mu kubarura abantu bagomba guhabwa iyi rangamuntu koranabuhanga, kizagera ku bantu bose barebwa n’iyi gahunda, yaba Abanyarwanda bose n’impunzi.

Mukesha Josephine yagize ati “Abantu bose basabwa kubyitabira kuko hazabarurwa abantu kuva ku mwana akivuga kugera ku muntu ukuze.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Next Post

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

Related Posts

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

For a long time, intelligence was measured by grades, IQ scores, and how fast someone could solve problems. But in...

IZIHERUKA

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo
FOOTBALL

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Editorial: The New World Economic Order

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.