Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu bantu 655 bishwe n’impanuka mu mwaka ushize, barimo abanyamaguru 255 akaba ari na byo byatumye hatangizwa ubukangurambaga bwo kwigisha abanyamaguru uburyo bagomba gukoresha umuhanda.
Iki gikorwa cyo gutangiza ubu bukukangurambaga, cyatangajwe na Polisi y’u Rwanda aho yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare bamwe mu Bapolisi baza kuba bari mu muhanga bigisha abanyamaguru uburyo bwo gukoresha umuhanda.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko ubu bukangurambaga bwatangiriye mu Mujyi wa Kigali buzanakomereza mu zindi Ntara, yibukije imibare iteye impungenge y’abantu bishwe n’impanuka.
Yibukije ko nko mu mwaka ushize wa 2021, impanuka zahitanye ubuzima bw’abantu 655 bahitanywe n’impanuka, barimo abanyamaguru 225.
Yavuze kandi ko muri izi mpanuka, hakomerekeyemo bikabije abantu 684 barimo abanyamaguru 175 ndetse hanakomereka byoroheje abantu 5 244 barimo abanyamaguru 1 262.
Polisi y’u Rwanda kandi ivuga ko muri Mutarama 2022, na bwo habayemo impanuka zinyuranye zahitanye abanyamaguru 12 kandi ko “zimwe zatewe n’imyitwarire yabo mu muhanda ndetse n’abandi bakoresha umuhanda.”
Mu cyumweru gishize, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav 4 yari itwawe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo yakoreye impanuka mu Mudugudu wa Mirama mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Umunyegare wavaga i Kabuga yerekeza i Rwamagana, wagonzwe n’iyi modoka yari itwawe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo, yahise yitaba Imana mu gihe uyu wabaye Umushumba wa Diyoseze zitandukanye we yakomeretse.
RADIOTV10