Umwarimu uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko, wigishaga mu Ishuri Ribanza ryo mu Murenge wa Bwira mu Karere ka Ngororero, yitabye Imana ubwo yituraga hasi ari kwigisha abanyeshuri, agahita ashiramo umwuka.
Nsengimana Juvénal wakomokaga mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Macuba, yari acumbitse mu Murenge wa Bwira ku bw’impamvu z’akazi, aho yigishaga ku Ishuri Ribanza rya Mukingi ryo muri uyu Murenge.
Yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ugushyingo 2024, azize urupfu rwatunguranye, kuko yituye hasi ari kwigisha abanyeshuri, ari na bwo hahamagazwaga imbangukiragutabara ngo imugeze kwa muganga, ariko ikahagera yamaze gushiramo umwuka.
Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero, Mukunduhirwe Benjamine wavuze ko nyakwigendera yituye hasi ari imbere y’abanyeshuri ari mu kazi ko kwigisha, agahita yitaba Imana.
Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’urupfu rw’uyu mwarimu, yagiye kuri iri shuri yigishagaho, kubihanganisha ndetse no guhumuriza abanyeshuri n’abarimu bigishanyaga na nyakwigendera.
Uyu muyobozi kandi avuga ko amakuru atangazwa, yemeza ko nta ndwara yari izwi kuri nyakwigendera ku buryo hakekwa ko ari yo yamuhitanye, ahubwo ko ubu hategerejwe ibisubizi by’abaganga bari gukora isuzuma ku cyamwishe.
RADIOTV10