Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu Rwanda umwarimu yapfuye urupfu rutunguranye ari kwigisha abanyeshuri

radiotv10by radiotv10
05/11/2024
in MU RWANDA
0
Mu Rwanda umwarimu yapfuye urupfu rutunguranye ari kwigisha abanyeshuri

Ifoto yakuwe kuri Internet. Nifitanye isano n'ibivugwa mu nkuru

Share on FacebookShare on Twitter

Umwarimu uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko, wigishaga mu Ishuri Ribanza ryo mu Murenge wa Bwira mu Karere ka Ngororero, yitabye Imana ubwo yituraga hasi ari kwigisha abanyeshuri, agahita ashiramo umwuka.

Nsengimana Juvénal wakomokaga mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Macuba, yari acumbitse mu Murenge wa Bwira ku bw’impamvu z’akazi, aho yigishaga ku Ishuri Ribanza rya Mukingi ryo muri uyu Murenge.

Yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ugushyingo 2024, azize urupfu rwatunguranye, kuko yituye hasi ari kwigisha abanyeshuri, ari na bwo hahamagazwaga imbangukiragutabara ngo imugeze kwa muganga, ariko ikahagera yamaze gushiramo umwuka.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero, Mukunduhirwe Benjamine wavuze ko nyakwigendera yituye hasi ari imbere y’abanyeshuri ari mu kazi ko kwigisha, agahita yitaba Imana.

Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’urupfu rw’uyu mwarimu, yagiye kuri iri shuri yigishagaho, kubihanganisha ndetse no guhumuriza abanyeshuri n’abarimu bigishanyaga na nyakwigendera.

Uyu muyobozi kandi avuga ko amakuru atangazwa, yemeza ko nta ndwara yari izwi kuri nyakwigendera ku buryo hakekwa ko ari yo yamuhitanye, ahubwo ko ubu hategerejwe ibisubizi by’abaganga bari gukora isuzuma ku cyamwishe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − 3 =

Previous Post

U Burayi bwashimgangiye ibyatangajwe n’u Rwanda ku birego byegetswe kuri RDF muri Mozambique

Next Post

Hari icyakozwe hagati y’u Rwanda na Congo mu byemerejwe mu biganiro

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari icyakozwe hagati y’u Rwanda na Congo mu byemerejwe mu biganiro

Hari icyakozwe hagati y’u Rwanda na Congo mu byemerejwe mu biganiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.