• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Nyuma y’ukwezi kumwe harashwe undi muntu we ukekwaho ubujura budasanzwe

radiotv10by radiotv10
31/10/2023
in MU RWANDA
0
Muhanga: Nyuma y’ukwezi kumwe harashwe undi muntu we ukekwaho ubujura budasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 bikekwa ko ari umujura, yarasiwe mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, ubwo yageragezaga kwiba imifuka ya kawunga yari mu modoka yari iyitwaye iri kugenda, ahita ahasiga ubuzima. Arashwe nyuma y’ukwezi kumwe muri aka Karere harasiwe undi wakekwagaho ubujura bw’insinga.

Iraswa ry’uyu mugabo ukekwaho ubujura warasiwe mu Mudugudu wa Kanyungura mu Kagari ka Kanyinya mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira, ryabaye ubwo we na bagenzi be bapakururaga imifuka imifuka ibiri mu modoka yari iyitwaye iyivanye mu Mujyi wa Kigali yerecyeza mu Karere ka Karongi.

Abaturiye uyu muhanda wa Muhanga Karongi n’abakunze kuwukoresha, bavuga ko wangiritse bikabije ku buryo imodoka iwugezemo igenda buhoro, ari na byo byatumye aba bakekwaho kuba ari abajura buriraga iyi modoka kuko yagendaga gahoro.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko muri uyu muhanda, hakunze kugaragara urugomo n’ubujura, by’abitwaza iyangirika ryawo bakiba imodoka ziwunyuramo kuko ziba zigenda buhoro.

Yagize ati “Bitwaza umuhanda utameze neza, ishyamba rihari ndetse n’umwijima uhari bakurira imodoka bakamanura ibicuruzwa.”

Uyu muyobozi avuga ko muri aka gace kabereyemo buriya bujura bwavuyemo iraswa ry’umwe mu babukekwaho, haherutse no gutegerwa abantu bane batezwe mu bihe binyuranye byegeranye, barimo n’uwo bahamburiye mudasobwa.

Uyu muyobozi yizeza ko ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze ndetse n’iz’umutekano, bagiye gukaza amarondo muri aka gace kugira ngo uru rugomo n’ubujura bihakorerwa bihagarare.

Uyu mugabo yarashwe nyuma y’ukwezi kumwe muri aka Karere ka Muhanga harasiwe undi mu Murenge wa Mushishiro tariki 30 Nzeri 2023, we wakekwagaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi.

Uyu mugabo yarashwe ahita ahasiga ubuzima
Aba bajura bari bafite n’icyuma

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 8 =

Previous Post

Kizigenza wa ruhago Lionel Messi yongeye kwandika amateka

Next Post

Umunyarwanda w’imyaka 41 wasubiye kwiga akigana n’umwana we amenyereye intebe y’ishuri

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umunyarwanda w’imyaka 41 wasubiye kwiga akigana n’umwana we amenyereye intebe y’ishuri

Umunyarwanda w’imyaka 41 wasubiye kwiga akigana n’umwana we amenyereye intebe y’ishuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.