Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Uko hafashwe umugabo wari umaze ibyumweru bitatu ahigwa bukware

radiotv10by radiotv10
12/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Muhanga: Abakoresha ubwisungane mu kwivuza binubira ko hari imiti badahabwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga wari umaze ibyumweru bitatu ahigishwa uruhindu nyuma yuko aketsweho kwica umugore we akajya abeshya ko yagiye muri Uganda, yafashwe mu gicuku ubwo yari agiye mu rugo rw’uwo bikekwa ko ari inshoreke ye, anasanganwa udukingirizo yari yitwaje.

Ni nyuma yuko uyu mugabo witwa Ntaganzwa Emmanuel wakoraga muri Farumasi yo mu Mujyi wa Muhanga, akeketsweho kuba yarishe umugore we tariki 16 Ukwakira 2024.

Amakuru y’urupfu rw’umugore we Mukashyaka Natalie yatahuwe tariki 20 Ukwakira 2024, nyuma yuko uyu mugabo agiye abeshya abantu ko umufasha we yagiye muri Uganda.

Kuva icyo gihe yakekwa, yahise atoroka, akaba yari akiri gushakishwa, akaba yafashwe mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 ahagana saa munani z’urukerera, afatiwe ahitwa i Remera mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye muri aka Karere ka Muhanga.

Ifatwa ry’uyu mugabo, ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wamubonye ava kuri moto ubwo yari agiye kwinjira mu rugo rw’umugore bikekwa ko ari inshoreke ye, ndetse ubwo bamufataga bakaba bamusanganye udukingirizo mu mufuka.

Uwo muturage akimukubita amaso yahise atabaza irondo ndetse hahita haniyambazwa Polisi, ari bwo inzego zazaga zikagota uru rugo, zikamufata.

Ngendahimana Célestin wo muri aka gace kafatiwemo uyu mugabo yabwiye Ikinyamakuru Umuseke ati “Twamusanganye udukingirizo tubiri mu mufuka yari yitwaje […] Birashoboka ko yahazaga nijoro akongera agasubirayo butaracya.”

Bikorimana Emmanuel uyobora Akagari ka Gifumba kafatiwemo uyu mugabo, avuga ko abaturage bumvise moto igenda muri ayo masaha ya saa munani z’ijoro, bakagira amekanga, ari na bwo batahuye ko yari izanye uyu mugabo, bakaza gusanga koko ari we, ari na bwo yatabwaga muri yombi ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + four =

Previous Post

Ibidasanzwe byabaye ku mugore wibarutse mu Bushinwa byakurikiwe n’ihurizo ritamworoheye

Next Post

Bwiza nyuma yo guhirwa na muzika agiye gupfundurira agaseke abakunzi be

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi w’uburanga yateranye amagambo n’uwamukangishije kugaragaza amashusho ari gukora iby’abakuru

Bwiza nyuma yo guhirwa na muzika agiye gupfundurira agaseke abakunzi be

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.