Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Muheto yabonetse muri 18 bazavamo Mr Rwanda batoranyijwe mu birori byajemo Miss Mwiseneza Josiane

radiotv10by radiotv10
01/05/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Muheto yabonetse muri 18 bazavamo Mr Rwanda batoranyijwe mu birori byajemo Miss Mwiseneza Josiane
Share on FacebookShare on Twitter

Hamenyekanye abasore 18 bazajya mu mwiherero kugira ngo bazatoranywemo umusore uzatsindira ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda. Igikorwa cyo gutoranya aba basore kitabiriwe n’abantu banyuranye barimo Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019.

Muri aba basore, harimo uwari umaze iminsi agarukwaho cyane witwa Muheto Salton aho benshi banibajije niba ari musaza wa Miss Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine.

Dore abandi batoranyijwe bazitabira umwiherero:

  1. Cyusa Muhunde Yannick (No7)
  2. Ngabo Jules Maurice (No50)
  3. Nyirihirwe Hartman Kelly (No60)
  4. Kayitaba Yves (No21)
  5. Kami Cruise (No19)
  6. Rwema Gihame Richard (No70)
  7. Mwemera Murego Patrick (No45)
  8. Kalisa Alain Norbert (No18)
  9. Ahimbazwe Patrick (No 2)
  10. Niyonagize Fabrice Bruce (No54)
  11. Ngaboyisonga Prince (No 51)
  12. Ishimwe Hubert (No16)
  13. Mbaraga Alex (No28)
  14. Ruharambankiko Tresor (No 61)
  15. Rukundo Derick (No 62)
  16. Irutamageno John Magnific (No 15)
  17. Iradukunda Moise (No 14)

Mu gutoranya aba basore, abari batoranyijwe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali uko ari 75, babanje kunyura imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe n’Umunyamakurukazi Aissa Cyiza, Sebudebwe Chear na Nkurunziza Pierre Damien.

Aba basore babanzaga kubazwa ibibazo bijyanye n’ubumenyi rusange ndetse n’ibyerekeye umuco nyarwanda ubundi bakerekana imishinga yabo.

Muri iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye, cyari kirimo Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019.

Biteganyijwe ko aba basore 18, bazajya mu Mwiherero w’icyumweru kimwe ku ya 08 Gicurasi ubundi bawusoze tariki 13 Gicurasi naho uwegukanye ikamba rya Mr Rwanda agatangazwa tariki 14 Gicurasi.

Aissa Cyiza mu bari bagize akanama nkemurampaka

Muheto ari imbere y’akanama nkemurampaka
Miss Mwiseneza Josiane yaje muri iki gikorwa
Dj Ira yaje muri iki gikorwa
Barimo kandi Rwema Gihame Richard ufite ubumuga
Abasore 18 batoranyijwe bazitabira umwiherero

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Hari abo ubona basigaye basa n’umukororombya- Perezida Kagame yagaye abitukuza

Next Post

Perezida Kagame muri CarFreeDay yanyuze ku baturage arabaramutsa bamwakirizanya impundu

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame muri CarFreeDay yanyuze ku baturage arabaramutsa bamwakirizanya impundu

Perezida Kagame muri CarFreeDay yanyuze ku baturage arabaramutsa bamwakirizanya impundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.