Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhoozi yasabye FDLR kwishyikiriza UPDF cyangwa RDF bitaba ibyo ikatswaho umuriro muri operasiyo izitwa ‘Rudahigwa’

radiotv10by radiotv10
28/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
4
Muhoozi yasabye FDLR kwishyikiriza UPDF cyangwa RDF bitaba ibyo ikatswaho umuriro muri operasiyo izitwa ‘Rudahigwa’
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye umutwe wa FDLR [yise Interahamwe] kumanika amaboko kandi ugahita wishyikiriza ingabo ziwegereye yaba UPDF cyangwa RDF.

Umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ukomeje kwifatanya na FARDC mu mirwano ihanganishije igisirikare cya DRC ndetse n’umutwe wa M23.

Lt Gen Muhoozi Kaierugaba mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yasabye uyu mutwe wa FDLR kumanika amoboko vuba na bwangu.

Yagize ati “Interahamwe zose zigomba kumanika amaboko kandi zikishyikiriza itsinda ry’ingabo rizegereye yaba UPDF cyangwa RDF. Tugiye gutsinda operasiyo ya nyuma. Twamaze kwemeza ko izitwa ‘Operation Rudahigwa’.”

Muhoozi yavuze ko atigeze arwana n’uyu mutwe wa FDLR ariko ko awuhaye ibyumweru bicye ikaba yakoze ibi yayisabye, bitaba ibyo igahura n’akaga mu gitero igiye kugabwaho.

Yagize ati “Nyuma yo kurandura ADF, tugiye gushyira imbaraga ku Nterahamwe ziri mu Burasirazuba bwa DRC. Inkoramaraso zishe abavandimwe bacu mu 1994. Igihe cyo kuvugana kigiye kurangira.”

Muri ibi bikorwa byafashe indi sura muri iki cyumweru, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FRDC) cyarashe ibisasu byaguye mu Rwanda mu Karere ka Musanze n’aka Burera bikomeretsa bamwe mu Banyarwanda ndetse binangiza ibikorwa remezo bitandukanye birimo isoko rya Kinigi mu Karere ka Musanze.

Nyuma y’iterwa ry’ibi bisasu ryabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 23 Gicurasi 2022, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasabye itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere (EJVM) gukora iperereza ryihuse kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.

RADIOTV10

Comments 4

  1. murangwa celestn cadeau says:
    4 years ago

    izo nkoramaraso zagiye zihekuye urwanda tugomba guhangana nazo

    Reply
  2. Fidel niyongabo bizimungu says:
    4 years ago

    Ariko murasetsa kabisa nabose kwatarabana kuntambara ,kandi nyawusangira nudakoramo wanareba nabi akagucyura twebwe tuzabaha amaso urwanda hzgendaga igihumbi hagataha maganabiri murakekako haraho bagiye ?

    Reply
  3. GATABAZI DIEUDONNE says:
    4 years ago

    Bazisabye ugira Kendji kurambika hasi intwaro zigataha kumahoro none zirongeye zirashotoye .
    Agapfa kaburiwe ni mpongo .

    Reply
  4. Joel NDAYAMBAJE says:
    4 years ago

    ndabumva nkinumira rekandebeda? ikizakurikira

    Reply

Leave a Reply to Fidel niyongabo bizimungu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 1 =

Previous Post

DRCongo yafatiye ibihano u Rwanda ihagarika ingendo za RwandAir zerecyezayo

Next Post

IFOTO: Minisitiri ari kumwe n’abaturage bacukuye imirwanyasuri

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

by radiotv10
22/12/2025
0

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) is pleased to announce the launch of a Child Online Protection tool designed to help...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Minisitiri ari kumwe n’abaturage bacukuye imirwanyasuri

IFOTO: Minisitiri ari kumwe n’abaturage bacukuye imirwanyasuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.